Shalom Choir yongerewe mu bazatarama muri “Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3” yateguwe na Family of Singers Choir

Shalom Choir ADEPR Nyarugenge yongewe ku rutonde rw’abazatarama mu gitaramo ngarukamwaka “Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3”, gitegurwa na Family of Singers Choir yo muri EPR Paroisse Kiyovu.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, kuri Camp Kigali, aho abakunzi ba Gospel bazahurira mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, gusangira umunezero no gukomeza ubutumwa bwubaka umuryango.

Kongeramo Shalom Choir ADEPR Nyarugenge bikomeje kongera uburemere bw’iki gitaramo, kuko iyi korali izifatanya na Family of Singers Choir mu gutaramira abazakitabira.

“Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3” ni gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yosuwa 24:15, igira iti: “Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”

Abategura iki gitaramo bavuga ko intego ari ugukoresha umuziki wa Gospel mu gukomeza ubumwe, urukundo n’indangagaciro z’umuryango, ndetse no guhuza abantu mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kandi ni kimwe mu bikorwa Family of Singers Choir ikomeje gutegura mu rwego rwo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, no gutanga ubutumwa bwubaka umuryango.

Abifuza kuzitabira “Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3” baramenyeshwa ko amatike yamaze kujya ku isoko kandi ashobora kugurwa hakiri kare. Barakangurira abakunzi ba Gospel n’abandi bifuza kuzacyitabira kutazategereza umunsi w’igitaramo, ahubwo bakagura amatike mbere kugira ngo bazabashe kwibonera iki gikorwa ntankomyi.

Amatike ashobora kuboneka binyuze ku rubuga www.familyofsingerschoir.rw.

Imiryango ya Camp Kigali izaba ifunguye kuva saa 15:00, ku buryo abazitabira bazabona umwanya uhagije wo kwinjira no kwitegura iki gitaramo.

Kugeza ubu, kongeramo Shalom Choir ADEPR Nyarugenge mu bazatarama bikomeje gutuma “Umuryango Mwiza Live Concert – Season 3” itegerezanywa amatsiko n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane ko iyi choir ari imwe mu zigezweho mu Rwanda kandi ikaba ikunzwe n’abatari bake bo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

More From Author

“Africa Ignite Connection 2026” itegurwa na City Light Foursquare Church igiye kongera guhuza Abakristo

All Women Together 2026: Ibyaranze igiterane cyahuje ibihumbi by’abaturutse mu bihugu 48

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *