Sudan: Undi muyobozi w’Itorero yashimuswe mu gihe ibitero ku bakristo bikomeje

Undi muyobozi w’Itorero muri Sudan yashimuswe mu gace ka South Kordofan, mu gihe ibitero ku bayobozi b’amatorero bikomeje kuvugwa muri Nuba Mountains.

Zakaria Suliman Jana, umuyobozi muri Sudanese Church of Christ (SCOC) mu mujyi wa Heiban, yashimuswe ku gahato mu gitondo cyo ku wa 31 Nyakanga 2026. Abakekwa ko ari abarwanyi ba SPLA-N ni bo bavugwa ko bamushimuse.

Ishimutwa rye rikurikiye iry’Pastor Yaqob Ibrahim Tia, washimuswe ku wa 23 Nyakanga ari kumwe n’abagize umuryango we. Ku wa 24 Nyakanga kandi, Pastor Adel Idris Jongool yishwe arashwe muri ako gace.

Ibi bikorwa byatumye abakristo muri ako karere bagira impungenge ku mutekano w’abayobozi b’ amadini n’amatorero, mu gihe Nuba Mountains ikomeje guhura n’imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro.

Sudan imaze imyaka irimo intambara ikomeye yatangiye mu 2023, yahitanye abantu benshi ndetse ituma abarenga miliyoni 12 bavanwa mu byabo. igihugu kandi kiri mu bihugu aho abakristo bahura n’ibibazo bikomeye, aho Open Doors World Watch List 2026 yagishyize ku mwanya wa kane mu bihugu 50 bigoye kubamo nk’umukristo.

More From Author

Choir Amahoro yibukije abakristo ko ibitangaza by’Imana bitararangira, ibinyujije mu ndirimbo “Ntiyarekeye Gukora”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *