Fabrice Nzeyimana yavuze icyamuteye kwandika “Sina Mashaka”, indirimbo yibutsa abakristo umunezero n’ibyiringiro by’agakiza

Umuramyi w’icyamamare ukomoka mu Burundi ariko uba mu Rwanda, Fabrice Nzeyimana, yasohoye indirimbo nshya yise “Sina Mashaka”, imwe mu zigize Album ye ya munani yise “Parapanda”, yayikoranye n’itsinda Heavenly Melodies Africa (HM Africa).

Mu kiganiro yagiranye na Nkunda Gospel, Fabrice Nzeyimana yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse mu buryo butunguranye ubwo yari ari gutembera nimugoroba. Muri uwo mwanya, yatangiye gutekereza ku bakristo bamwe usanga baratakaje umunezero n’ibyiringiro by’agakiza, ari na bwo amagambo n’injyana by’iyi ndirimbo byatangiye kuza mu mutima we..

Yavuze ko muri urwo rugendo yibajije impamvu hari abantu bakijijwe bahora basenga, ariko uko imyaka ishira bagatangira kubaho nk’abatakibona Imana mu buzima bwabo.

Yagize ati “Nari ndi gutembera nimugoroba, ntangira gutekereza ukuntu hari abantu bava ku munezero w’agakiza. Hari abahora basenga, ariko ukabona mu mibereho yabo basa n’abatakibona Imana cyangwa ngo bayiringire nk’uko byahoze,”

Muri uwo mwanya nibwo yatangiye kumva injyana n’amagambo y’iyi ndirimbo biza mu mutima we.

Ati: “Nahise numva melody itangiye kuza, numva nejejwe n’agakiza mfite, numva mfite ibyiringiro muri Kristo. Hahise haza amagambo agira ati: ‘Parapanda itakapolia…’ Nyandika vuba muri telefoni kugira ngo ntabyibagirwa.”

“Sina Mashaka” ni indirimbo y’ibyiringiro by’agakiza

Fabrice Nzeyimana avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abakristo agaciro k’agakiza bahawe muri Yesu Kristo, ndetse n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.

Muir iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Yesu nimempokea ndani ya moyo wangu, akanisamehe dhambi, sasa mimi ni huru…” Bisobanuye ko yakiriye Yesu mu mutima we, akamubabarira ibyaha, akabona umudendezo.

Akomeza agaragaza ko Imana yamusezeranyije ubugingo buhoraho, ari na yo mpamvu aririmba anezerewe, adashidikanya ku gakiza ke.

“Parapanda itakapolia” amagambo y’ icyizere cyo kuzabonaKristo

Kimwe mu bice bikora ku mitima ya benshi muri iyi ndirimbo ni aho agira ati “Parapanda itakapolia, Bwana Yesu atanipokea…” Fabrice yavuze ko ayo magambo ari yo nkingi y’ubutumwa bwose bukubiye muri iyi ndirimbo.

Yasobanuye ko kuri we asobanura icyizere kidashidikanywaho cy’agakiza, aho umukristo aba azi neza ko Yesu yamukijije kandi ko umunsi azagarukiraho azamwakira.

Yakomeje agira ari “Kuri njye aya magambo asobanura icyizere cyuzuye cy’agakiza. Twarakijijwe kandi turabizi. Impanda izavuga, Yesu azakira abe. Abazaba bakiriho bazamubona, n’abazaba basinziriye muri Kristo bazazuka. Nta munezero uruta kumenya neza ko Yesu yadukijije kandi ko umunsi umwe tuzamubona amaso ku maso.”

Yifuza ko iyi ndirimbo yagarurira abakristo umunezero w’agakiza

Uyu muramyi yavuze ko impamvu nyamukuru yanditse “Sina Mashaka” ari ugufasha abakristo kongera kwibuka ibyo bizera.

Yagaragaje ko hari bamwe bacika intege bitewe n’ibyo banyuramo mu buzima, abandi bagacibwa intege n’ibibera mu matorero cyangwa n’imyitwarire y’abantu, kugeza ubwo batakaza umunezero bari bafite ubwo bakiraga Kristo.

Ati “Hari abakristo usanga umunezero w’agakiza waragabanutse. Hari n’abatangira gushidikanya ku byo bizera bitewe n’ibyo banyuramo cyangwa ibyo babona mu matorero. Ariko ndifuza ko nta muntu wakwigera ava kuri Kristo kubera abantu cyangwa ibibazo ahura na byo.”

Yongeyeho ko yifuza ko iyi ndirimbo yakomeza kwibutsa abakristo ko agakiza atari ibintu byo gushidikanyaho, ahubwo ari impano ikomeye Imana yahaye abayizeye.

Nubwo “Sina Mashaka” ivuga ku buzima bw’iteka no ku munsi Kristo azagarukiraho, Fabrice Nzeyimana yanagaragaje ko yashakaga gukora indirimbo yuzuye ibyishimo, gushima no kwizihiza intsinzi Kristo yahaye abamwizera.

Mu gusoza, yavuze ko yizera ko umunsi umwe abakijijwe bazahura na Kristo imbona nkubone, bakamusingiza ubuziraherezo.

Ati “Uyu munsi tumumenya binyuze mu kwizera, ariko umunsi umwe tuzamubona amaso ku maso. Tuzaririmba ‘Hosana’ turi kumwe na we mu ijuru. Ni yo mpamvu iyi ndirimbo ari indirimbo y’ibyishimo, yo kwizihiza agakiza n’intsinzi Yesu yaduhaye.”

Mu ndirimbo “Sina Mashaka”, Fabrice Nzeyimana aririmba ko adashidikanya ku gakiza ke, ko Yesu yamubabariye ibyaha, akamusezeranya ubugingo buhoraho, kandi ko intsinzi ya Kristo ari na yo ntsinzi y’abamwizera. Ubutumwa bwayo burahamagarira abakristo gukomeza kwizera Kristo no kubaho bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, batanyeganyezwa n’ibyo bahura na byo mu rugendo rwabo rwo kwizera.

More From Author

Ibyo kwitega mu gitaramo cyo kumurika album ya gatanu ya Bosco Nshuti izabera ‘Serena Hotel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *