Ubukwe bwa Merci Pianist na Fabiola, bwabaye ku wa 11 Nyakanga 2026 muri Intare Conference Arena i Rusororo, buri mu bukwe bwavuzwe cyane muri uyu mwaka, bwitabirwa n’imbaga y’abantu ndetse n’ibyamamare bitandukanye.
Intare Conference Arena ni imwe mu nyubako zigezweho kandi zakira ibirori bikomeye mu Rwanda, ibintu byatumye ubukwe bwa Merci na Fabiola burushaho kugaragara nkubwari bwateguwe ku rwego rwo hejuru.
Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’abahanzi benshi ba Gospel, abaramyi, abayobozi b’amakorali, abavugabutumwa n’abandi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. No mu myidagaduro (Showbiz), hagaragaye ibyamamare bitandukanye birimo Fally Merci wari no mu bamwabariye n’abandi…
Ikindi cyashimishije benshi ni urukundo rwa Merci na Fabiola, aho bari bamaze imyaka 10 bakundana, ubutumwa bwabo bugira buti “Celebrating 10 Years of Love”, ibyakoze ku mitima ya benshi, cyane cyane urubyiruko rwabonye urugero rwiza rw’urukundo rushingiye ku kwihangana no kubaka ejo hazaza hamwe.
Abakunzi ba Merci Pianist bagaragaje ko bishimiye cyane uyu munsi wihariye, haba abitabiriye ubukwe ndetse n’ababukurikiranye kuri YouTube. Live y’ubukwe yatambutse ku muyoboro wa Merci Pianist kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 60, ibintu byagaragaje urukundo n’inkunga afite mu bafana be.
Mu byashimishije benshi harimo kandi igikorwa Merci Pianist yakoreye Papi Clever, aho yamwambitse umudari w’ishimwe amushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rwa muzika. Iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana no guha agaciro abantu bagira uruhare mu kubaka impano z’abandi.
Ikindi cyakoze ku mitima ya benshi ni igihe Merci Pianist na Fabiola basezeranaga imbere y’Imana, aho Merci yaririmbiye umugore we mu kiniga n’amarira y’ibyishimo, agira ati: “Nta yindi Mana nziringira namba, nta yindi nzashyira mu nzira zanjye… imirimo ye ntabwo ijya ibarika ntiya irondoreka , irenze ubwenge.”
Imitako y’ahabereye ubukwe, imyambaro y’abageni n’abari babaherekeje, uburyo ibirori byateguwe ndetse n’ibyishimo byaranze uwo munsi, byose byatumye ubu bukwe busigara mu yavuzwe cyane mu bukwe bw’abahanzi ba Gospel mu Rwannda





