Mu bukwe bwa Merci Pianist na Fabiola, bwabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, hagaragaye igikorwa cyashimishije benshi ubwo Merci yahaga Papi Clever umudari w’ishimwe, amushimira uruhare yagize mu kumufasha mu kumufasha kugera aho ageze ubu.
Uyu mudari wari ugamije gushimira Papi Clever ku ruhare yagize mu kumenyekanisha impano ya Merci Pianist no kumufasha kuyibyaza umusaruro. Mu gihe bamaze bakorana, yamubereye umutoza n’umujyanama, amuha amahirwe yo kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, ari na byo byagize uruhare mu kubaka izina rye no kumufasha kugera ku rwego ariho uyu munsi.
Mu myaka bamaze bakorana, Papi Clever na Merci bagaragaye bari kumwe mu bikorwa byinshi bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Muri urwo rugendo, akenshi Merci yamufashaga adashyize imbere amafaranga, ibyamubereye ishuri ryo kunguka ubumenyi, ubunararibonye, ubunyamwuga no kugira umutima ukomeye.
Nyuma y’uru rugendo, Merci yabashije kwiyubaka nk’umwe mu bacuranzi ba piano bazwi mu muziki wa Gospel, aho akorana n’abahanzi batandukanye ndetse akanakora ibikorwa bye bwite.
Igikorwa cyo kwambika Papi Clever umudari cyabaye ikimenyetso cyo gushimira no guha icyubahiro umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Merci, haba mu kumutoza, kumuyobora no kumufasha gukura mu mwuga.
Cyanakiriwe neza n’abari bitabiriye ubukwe, aho benshi bagaragaje ko ari urugero rwiza rwo kuzirikana no gushimira abantu baba baragize uruhare mu gutuma abantu bagera ku nzozi zabo.


Reba indirimbo ya Merci Pianist na Papi Clever & Dorcas imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 60 ku rubuga rwa YouTube
