Elayono Worship Family yavuze icyo abakunzi bayo bakwiye kwitega muri “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”

Mu gihe hasigaye amezi make ngo habe igitaramo “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”, kizabera kuri New Life Bible Church ku wa 17 Ukwakira 2026, ubuyobozi bwa Elayono Worship Family bwatangaje ko intego y’iki gitaramo atari ugutanga umuziki gusa, ahubwo ari ugufasha abantu kongera kwegera Imana.

Mu kiganiro umuyobozi wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha.D RUHINDA yagiranye na Nkunda Gospel yavuze ko insanganyamatsiko “Ndi Uwe” ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana itabita abagaragu gusa, ahubwo ko ari abana bayo.

Yagize ati“Mu isi yuzuyemo urujijo, ubwoba n’ibigeragezo, twifuza ko buri wese uzitabira azongera kwibuka uwo ari we muri Kristo, amenye ko afite agaciro imbere y’Imana kandi ko ubuzima bwe buri mu maboko yayo.”

Yavuze kandi ko icyifuzo cyabwo ari uko abazitabira iki gitaramo bazataha ubuzima bwabo bwo mu mwuka bwongerewe imbaraga, bizeye Imana kurushaho kandi bafite icyemezo gishya cyo kuyibera abayo no kuyikorera.

Ku bijyanye n’umwihariko w’iki gitaramo, ubuyobozi bwa Elayono Worship Family bwagaragaje ko nubwo buri mwaka bihatira kuzamura urwego, Edition ya gatatu izaba ifite umwihariko udasanzwe.

Bwavuze ko hakozwe imyiteguro ihagije kugira ngo abazitabira bazagire uburambe bwimbitse mu kuramya no guhimbaza Imana, aho bazumvira indirimbo nshya, bakifatanya n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse hakanabaho ibihe byihariye byo gusenga.

Mucyo Kepha yakomeje agira ati“Abakunzi ba Elayono Worship Family bakwiye kwitega igitaramo kirenze imyidagaduro. Bakwiye kwitega guhura n’Imana mu buryo bwihariye, kugira ibihe by’ubwiyunge, gukira imitima no kongera guhemburwa mu rugendo rwabo rw’ukwizera.”

Ku myiteguro iri gukorwa, ubuyobozi bwatangaje ko iri kugenda neza, imyitozo y’abaririmbyi, ubufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibindi byose bikenewe kugira ngo iki gitaramo kizagende neza. Aho bwaboneyeho no gusaba abantu bose kuzitabira iki gitaramo bafite imitima yiteguye guhura n’Imana.

Ati “Turabatumira ku wa 17 Ukwakira muri Ndi Uwe Live Concert – Edition 3. Ntabwo ari igitaramo gisanzwe, ni umwanya wo kuramya, guhimbaza no kongera kwiyegurira Imana. Twizeye ko Imana izagira icyo ikorera buri wese uzaza kandi ko nta muntu uzataha ameze nk’uko yaje.”

Iki gitaramo kizabera muri New Life Bible Church ku wa 17 Ukwakira 2026, kikazaba ari ku nshuro ya gatatu Elayono Worship Family itegura Ndi Uwe Live Concert, igamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihe byo kuyiramya no kongera gukomezwa mu buryo bw’ umwuka.

Abategura iki gitaramo bakomeje gusaba abakunzi ba Elayono Worship Family gukomeza gukurikirana amakuru azagenda atangazwa, mu gihe imyiteguro ikomeje gufata indi ntera.

More From Author

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibiremwa byo mu isanzure (aliens) byanga imyemerere ya Gikirisitu

“Imana yari iri kuduhindurira System” Vestine na Dorcas basobanuye impamvu bari bamaze amezi 6 batagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *