Ubushakashatsi bugaragaza ko ibiremwa byo mu isanzure (aliens) byanga imyemerere ya Gikirisitu

Inzobere zitandukanye mu bya gikirisitu n’ubushakashatsi ku byitwa UFO zatangaje ko abantu bavuga ko bashimuswe n’ibiremwa byo mu isanzure (aliens) cyangwa bagahura na byo, akenshi baba banyuze mu bintu bifitanye isano n’ibya roho aho kuba ibintu bibaho ku mubiri.

Joseph Jordan, wakoze ubushakashatsi ku manza zirenga 600 z’abavuga ko bashimuswe n’aba “aliens”, yavuze ko ibi ari ibintu byo mu buryo bw’ umwuka bugamije kuyobya abantu no kubakura kuri Yesu Kristo. Yavuze ko abantu benshi bahura n’ibi baba bafite aho bahuriye n’imigenzo y’ ibikorwa by’ubupfumu, kandi ko kwambaza izina rya Yesu ari byo bishobora guhita bihagarika iyo myuka.

Ibi bishimangirwa na John DeSouza, wahoze ari umukozi wa FBI, wavuze ko abantu benshi bavuga ko ibyo bibazo bihagarara igihe bitabaje izina rya Yesu Kristo.

Abanditsi n’abashakashatsi ba gikirisitu bavuga kandi ko ubutumwa aba “aliens” batanga bukunze kunyuranya n’inyigisho za Bibiliya, kuko banga kwemera ko Yesu Kristo ari we Mukiza wenyine, ahubwo bagashishikariza imyizerere irimo gusubiramo ubuzima (reincarnation) aho hari abemera ko iyo umuntu apfuye atajya mu ijuru ahubwo ko ngo yongera kuvukira mu wundi muntu n’indi myigishirize bavuga ko inyuranye n’Ubukirisitu.

Abakristo bakwiriye kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ubupfumu, ibikorwa by’amayobera n’imigenzo ya occult, ahubwo bagakomeza kugirana umubano ukomeye na Yesu Kristo, kuko ari we utanga uburinzi n’agakiza nyakuri.

More From Author

Ibintu 5 byitezwe mu gitaramo cya René na Tracy “In Christ Now Worship Experience”

Elayono Worship Family yavuze icyo abakunzi bayo bakwiye kwitega muri “Ndi Uwe Live Concert – Edition 3”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *