Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yavuze amagambo agira ati “Nihasingizwe Yesu” nyuma y’uko Papa Leo XIV agaragaje ko ashyigikiye amasezerano y’ubwumvikane (MOU) hagati ya Amerika na Iran agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe ugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane muri White House, Vance yavuze ko yishimiye amagambo ya Papa Leo XIV, agaragaza ko ayo masezerano ashobora kugira uruhare mu guteza imbere amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Nihasingizwe Yesu! Nishimiye ko Papa yavuze neza kuri aya masezerano. Ntekereza ko ibyo yavuze bifite ishingiro kandi bishobora kugirira akamaro isi yose. Gusa tugomba gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Iran yubahirize ibyo yemeye.”
Ku wa Gatatu, Papa Leo XIV yavuze ko yishimiye intambwe yagezweho hagati ya Amerika na Iran, ayita umusaruro mwiza w’ibiganiro n’ubwumvikane byamaze igihe bikorwa. Yashimiye kandi ibihugu byagize uruhare mu koroshya ibiganiro byatumye ayo masezerano agerwaho.
Papa yavuze ko yizeye ko ayo masezerano azafasha kongera icyizere hagati y’impande zombi ndetse no guteza imbere umutekano n’ituze mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Kuva amakimbirane hagati ya Amerika, Israel na Iran yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, Papa Leo XIV yakunze gusaba ko habaho ibiganiro, guhagarika imirwano no gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’intambara.
JD Vance, yanenze uburyo bamwe mu banyamakuru bagaragaza Papa nk’uhora atavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump. Yavuze ko nubwo hari aho ibitekerezo byabo bitandukaniye, Papa akunze kugira imyumvire yisumbuye kandi itarimo gukabya nk’uko bikunze kuvugwa.
Mu kiganiro kimwe, Vance yanasubije abayobozi bamwe ba Israel banenze amasezerano yagiranye na Iran, avuga ko ibibazo by’umutekano bidashobora gukemurwa gusa binyuze mu gukoresha ingufu za gisirikare.
Aya masezerano ategerejweho kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane amaze igihe hagati ya Amerika na Iran ndetse no kongera amahirwe y’amahoro mu karere kamaze igihe karangwa n’intambara n’ubushyamirane.