Isimbi Model yashimye Imana yamuhaye urubyaro yari ategereje imyaka 7

Umunyamideli Isimbi Vestine wamenyekanye nka Isimbi Model, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kwibaruka Umwana w’Umukobwa, yari amaze imyaka 7 ategereje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Model yavuze ko yibarutse Umwana w’Umukobwa, ahamya ko yamutegereje imyaka 7, ashima Imana yo yamusohoreje Isezerano, ahumuriza n’ababyeyi bayahawe nayo kudateshuka bakagumana ukwizera.

Ati: Nategereje imyaka 7. Nasenganye ibyiringiro, nkarira niherereye, ndetse nkanamwenyura mu gihe nabaga Ndi mu bantu. Nibajije ku Mana ariko mpitamo kugumya kuyizera. (…) Nagumanye Isezerano igihe kire kire mbere y’uko nkikira uyu mwana. None ubu Ndi mu Munezero utangwa n’Imana gusa.”

Yakomeje ahumuriza ababyeyi bategereje urubyaro igihe kire kire avugako azi ubu babare bwo gutegereza urubyararo, ariko anababwira ko batagomba gucika intege bitewe n’uko icyo Imana ivuze igisohoza n’ubwo byatinda ariko ntabwo iba yarabibagiwe.

Yifashishije icyanditswe cyo mu Umubwiriza 3:11, yagize ati “Ku mubyeyi wese ugikomeje gutegereza ndakubona, Nzi ububabare, kwibaza, n’amarira atavugwa. Ndakwinginze, ntucike intege niba Imana yarashyize icyifuzo mu mutima wawe, ntiyakwibagiwe.”

‘Yaremye byose neza mu gihe cyabyo’ (Umubwiriza 3:11)

Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bamaze kwibaruka umwana wa mbere w’Umukobwa, basezeranye imbere y’amategeko mu 2021, basezerana imbere y’Imana ku wa 20 Gashyantare 2022 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre, Radisson Blue Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Isimbi Model avuga ko urukundo rwabo rwahereye mu 2018.

Isimbi Model n’Umugabo we bashimye Imana yabahaye urubyaro

More From Author

Umuramyi Zoravo wo muri Tanzania yongeye gutumirwa i Kigali

Prosper Nkomezi proposes Retina

Prosper Nkomezi yambitse impeta umukobwa uba muri Amerika (Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *