Uwera Aline yasohoye indirimbo yavanye mu ishavu ry’inshuti ye

Umuziki uhimbaza Imana ukomeje kwaguka umunsi ku wundi ndetse ugenda ubyara abaramyi bashya. Muri bo harimo Uwera Aline ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe yawinjiranyemo ndetse akaba yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise “Ongera wivuge Mana”, yanditse ashingiye ku buzima bushaririye inshuti ye yanyuzemo.

Uwera Aline ni Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze igihe gito mu muziki wa gospel.

Indirimbo ye nshya yose “Ongera wivuge Mana” irimo ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana ibyo ikorera abayizera ariko umwanditsi wayo anasaba Imana ko yakongera ikigaragaza, igakora ibitangaza ku buryo n’umuntu wihebye uri mu bihe bikomeye yakongera kwizera ko iriho kandi ikora.

Muri iyi ndirimbo hari agace aririmba agira ati “Ongera wivuge Mana, ongera wigaraze Mana, tumenye ko uri Imana, ongera wiyerekane Data, ongera ukwizera Mana.”

Mu kiganiro Uwera Aline yagiranye na Nkunda Gospel, yasobanuye ko kwandika indirimbo ’Ongera wivuge Mana’ byaturutse ku nkuru mpamo y’umuntu bari baziranye wari urwaye arembye cyane, akajya amusengera hanyuma aza gukira.

Nyuma yo gukira, uwo muntu yagowe no gusubira mu buzima busanzwe kuko nta mikorere yari afite, bituma Aline Uwera n’abandi basenganaga bamugira ku mavi, barushaho gusenga Imana.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayikomoje ku nkuru mpamo y’umuntu twari tuziranye aza kurwara araremba cyane, nyuma nza kumusengera Imana inyuzuza Umwuka Wera aza gukira. Nyuma yo gukira, kugaruka mu buzima busanzwe byaramugoye kuko nta kazi yari afite. Njye n’abandi dusengana twaje gushyiraho gahunda yo kumusengera dusaba Imana ko yakongera kwigaragaza ikamubonera icyo akora.”

Uwera avuga ko Imana yumvise amasengesho yabo, ko yabonye Imana ikora ibikomeye ariko banayisaba ko yakongera kwigaragaza.

Yakomeje avuga ko n’ubwo ari bwo atagiye urugendo rwe rwo kuririmba nk’umuhanzi atari ubwa mbere abikoze kuko ari umuhamagaro we cyane ko yatangiye kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye aho yari umuyobozi wa korali.

Ati “Kuririmba ni umuhamagaro wanjye nakuze mbikunda niga mu mashuri yisumbuye, naririmbaga muri korali y’ikigo ndi n’umuyobozi wa korali. Nyuma rero naje gukomereza muri Faradji ya ADEPR Kimihurura. Ubu ni bwo Imana inshoboje kuba natangira kubwiriza ubutumwa bwayo ndetse no gushishikariza abantu Ubwami bw’Imana.”

Uwera Aline yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma y’iyayibanjirije yise “Wicogora”. Mu mishinga ateganya mu bihe biri imbere harimo ibitaramo azakora ndetse na album ye ya mbere ari gutunganya.

Umwanditsi: Uwamariya Marie Reine

More From Author

Cardinal Kambanda yasangiye Noheli n’abana b’i Kigali (Amafoto)

Ese amategeko y’Imana ntiyabereye ab’iki gihe umutwaro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *