Mu gihe umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwaguka umunsi ku munsi, Rwema Tessy na we ni umwe mu baramyi bashya uje guhembura imitima ya benshi binyuze mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba aho yatangiranye indirimbo “Nza”.
Rwema Tessy ni umuramyi mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba yatangiye urugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bw’Imana binyuze mpano afite yo kuririmba. Aho yatangiranye n’indirimbo ye ya mbere yise “Nza” ifite ubutumwa bwo guhumuriza abari mu bihe bigoye.
Muri “Nza” avuga ko Imana ari yo ishobora byose, ifungura imiryango yose umwanzi yafunze, kandi ko ari yo yomora ibikomere byose ikagarura umucyo mu mutima w’abizera Imana.
Mu kiganiro Rwema Tessy yagiranye na Nkundagospel yavuze ko kuririmba ari ikintu yakuze akunda kandi ko yatangiye kuririmba akiri muto mu rusengero muri Sunday School asobanura ko n’ubwo atari yagatangiye kuririmba nk’umuhanzi ko ari igihe cyari kitaragera ko ubu ari bwo Imana imushoboje gukora umurimo yamuhamagariye.
Ati “Nakuze nkunda kuririmba cyane aho naririmba mu rusengero nkiri umwana muri Sunday School, ntabwo ari ikintu kije ubu nkuze, ahubwo ni bwo Imana inshoboje kuba nakora umurimo wayo yampamagariye wo kuririmba”.
Yakomeje avuga ko atazigera yicisha irungu abakunzi be ko nubwo aribwo agitangira ariko afite imishinga myinshi, ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi zizahembura imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana.
Ati “Ubu naje kandi ntagusubira inyuma umurimo w’Imana ugomba kugera kure, mfite imishinga myinshi ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi zikoze nteganya gushyira hanze mu munsi iri mbere.”
Rwema Tessy yasabye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kumwereka urukundo bakamushyigikira ko abafitiye indirimbo nyinshi kandi nziza, ari na ko bakomeza gusakaza ijambo ry’Imana no kuryubahisha binyuze mu ndirimbo.
UMVA INDIRIMBO “NZA” YA RWEMA TESSY
