Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwasabye imbabazi abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuzi wo kuramya no guhimbaza Imana kuba baratinze guha abahanzi ibihembo batsindiye hagacamo igihe kire kire. Ni ibihembo byatanzwe muri Werurwe 2022, ariko ba nyirabyo bategereje ko babihabwa ariko amaso ahera mu kirere.
Ku itariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo aba bahanzi bashyikirijwe ibi bihembo bayobowe na kizigenza Israel Mbonyi wahawe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu bayobozi ba Rwanda Gospel Stars, Bwana Arstide Gahunzire yatangaje ko ibyabaye byabahaye isomo bazifashisha mu minsi iri imbere. Yagize ati:
“Mu byukuri hari ibitaragenze neza ku buryo bamwe bibajije bati kuki byagenze kuriya; ni ya mihini mishya itera amabavu. Uyu munsi rero icyo tureba ni ukugira ngo tubigaragaze, twarize twabonye amasomo menshi. Uyu munsi kuba ibi bibaye ni igikorwa kigaragaza ko tutaheranwe n’amateka.”
Usibye Israel Mbonyi wahawe miliyoni 7, Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, Gisubizo Ministries ihabwa miliyoni 1, mu gihe Jah NayChah yahawe ibihembo cy’ibihumbi 500 yari cyagenewe umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu bandi bahanzi bashimwe kubera uruhari bagize mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Annette Murava, Mugema Dieudonne, uzwi nka MD, Bishop Dr. Fidèle Masengo na James na Daniella.
Muri ibi birori kandi ababyitabiriye bunamiye umuhanzikazi Gisèle Precious na Pasiteri Théogène Niyonshuti.