Pst. Rick Warren yibukije abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu

Umuyobozi w’Itorero Saddleback Church rifite icyicaro gikuru muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibukije abanyarwanda kurushaho gukunda u Rwanda ndetse no kururwanirira.

Ubu butumwa yabugejeje ku Banyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington D.C kuri uyu wa 2 n’iya 3 Gashyantare 2024, yifashishije ikoranabuhanga.

Pasiteri Warren ufitanye umubano wihariye n’u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize, yashimiye byimazeyo imiyoborere y’iki gihugu irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Uyu mushumba yasobanuye ko bitewe n’uko u Rwanda ari ruto, rukaba rwararanzwe n’amateka ashaririye mu myaka 30 ishize na mbere yaho, rukwiye kurwanirirwa kugira ngo hatagira ikirusenya.

Yagize ati “U Rwanda rukwiye kurwanirirwa bitewe n’uko rungana n’amateka yarwo. Mufite umutima wo kurwanira ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana.”

Pasiteri Warren yamenyesheje abitabiriye Rwanda Day ko Perezida Kagame afitiye u Rwanda urukundo, ku buryo nta muntu ashobora kwemerera kurusenya.

Ati “Ndashaka ko namwe mumenya ko igihugu cyanyu gifite agaciro, gikwiye kurwanirirwa kugira ngo kirindwe abasenya. Mwereke igihugu cyanyu urukundo.”

Perezida Kagame, ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye uyu munsi, yabamenyesheje ko u Rwanda rwavuye mu bihe bikomeye mu myaka hafi 30 ishize, bityo ko rukwiye kurindwa kubisubiramo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ntabwo inkuba ikubita ahantu hamwe inshuro ebyiri. U Rwanda rwakubiswe nabi mu 1994, ntabwo bizasubira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code