Umuramyi, Pastor Lopez NININAHAZWE ukomoka I Burundi yageze mu Rwanda aho yakiriwe na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Migonne Kabera, akaba azitabira amateraniro yaho azwi nka “Wirira” aba kuwa Gatanu nimugoroba.
Pastor Lopez kandi azitabira n’Ubutumire yatumiwemo na couple ya Papi Clever na Dorcas mu gitaramo “Made in Heaven” kizaba mu ntangiriro z’Ugushyingo kuwa 10, 2024.
Uyu muramyi yamenyakanye mu ndirimbo nka “Uri Imana y’Akandi karyo, Ntibesha, Ntabura Uko Abigenza” ndetse n’izindi.
Aje mu Rwanda haciyeho iminsi mike ashyize hanze indirimbo yise “Ijambo rimwe”

Pastor Lopez NININAHAZWE, yatumiwe mu gitaramo Made in Heaven cyateguwe na Papi Clever na Dorcas