Korali Horebu ibazirwa mu Itorero rya ADEPR Kimihurura yasubiyemo indirimbo ya Gentil Misigaro ‘Biratungana’ yifashishije umwe mu bana bayo iri kumunyereza inzira nziza nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.
Nkundagospel, yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi w’iyi Korali Madame Console Batamuliza, asobanura byinshi harimo n’impamvu yabateye gusubiramo iyi ndirimbo ‘Biratungana’ mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi n’amakorali ziri hanze.
Mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi n’amakorali ziri hanze, kuki mwahisemo gusubiramo Biratungana?
Madame Console, Umuyobozi wa Korali Horebu, yasubije agira ati “Twabonye Imana bundi bushya muri Korali Horebu, twabonaga nta nzira, twabonaga bitashoboka ariko tugiye kubona tubona Imana irabikoze.” Akomeza agira ati “Iyi ndirimbo amagambo arimo, yadukoze ku mutima cyane twumva ahuye n’ibitangaza n’imirimo y”imana ndetse akavuga Imana neza ukuntu ijya ikora ibintu mwebwe mwabonaga nta nzira mwajya kubona mukabona biratunganye.”
Haba hari undi mwihariko cyangwa se ubushuti bwihariye mufitanye nyirayo?
Yasubije agira ati “Oya, nta bundi bushuti dufitanye nawe nuko gusa twakunze iriya ndirimbo tugahitamo kuyikorera cover.”
Ibintu mwakoze ntibimenyerewe ku Makorali menshi, cyane noneho aya ADEPR aho mubarizwa, kuba mwasubiramo indirimbo y’undi Muhanzi utari n’umunyetorero, imikorere nkiyo, yakiriwe ite muri mwebwe? Ndetse no ku itorero mubazirwamo?
Asubiza iki kibazo, yagize ati “Kuri twebwe, kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo twumva nta mupaka, tugomba kwamamaza ubutumwa bwiza ahantu hose. Bityo rero ikintu cyose kivuga Yesu, cyamamaza inkuru nziza kuri twebwe twumva nta mupaka”
Nyuma y’iyi ndirimbo hari ikindi muri gutegurira Abakunzi ba Korali Horebu?
Madame Console yasubije agira ati “Abakunzi bacu turabateganyiriza ibintu byiza cyane, hari izindi ndirimbo inyuma nziza ku buryo mu gihe kitageze ku kwezi turaba twashyize hanze izindi ndirimbo kuko zirahari nyinshi. Akomeza agira ati “Abakunzi bacu ntabwo tuzabatenguha tubafitiye stock nyinshi kandi icyo twifuza nuko ubwami bw’Imana bwamamara abantu bose bakamenya Yesu, bakamenya imirimo y’Imana kuko iyo niyo ntego yacu nyamukuru”
Korali Horebu iherutse gukora igiterane cy’iminsi itatu yataramiyemo abakunzi bayo bakongera kumva indirimbo zayo mu buryo bwisanzuye atari ukubabarira ku mibare bagasigarana ipfa.
Umva iyi ndirimbo Biratungana yasubiwemo na Korali Horebu, KANDA HANO