Musanze hari kubera irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live


Rimwe mu marushanwa ya mbere akomeye mu Rwanda, ‘Rwanda Gospel Stars Live’, ndetse bamwe bakunze kuvuga ko ari irya mbere rikanikurikira mu kuzamura impano z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gutangizwa ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rusizi, ubu riri kubera mu Karere ka Musanze ku nshuro ya kabiri.

Umwihariko uri kugaragara ahagiye kubera aya marushanwa ni uko abanyempano bahazindukiye ubona ari benshi ndetse bafite inyota yo kugaragaza impano zabo.

Icyakora tubijeje gukomeza kubakurikiranira uko iki gikorwa kiragenda kuva gitangiye kugeza kirangire.

Biteganyijwe ko tariki 30 Werurwe 2024 mu Karere ka Rubavu, tariki 20 Mata 2024 mu Karere ka Huye, tariki 4 Gicurasi 2024 mu Karere ka Rwamagana, mu gihe mu Mujyi wa Kigali rizaba Ku wa 18 Gicurasi 2024.

Umunyamahirwe wa mbere uzatsinda iri rushanwa azahabwa miliyoni 3Frw no gufashwa mu bijyanye n’umuziki mu gihe cy’umwaka, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw, naho uwa gatatu ahabwe miliyoni 1Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scan the code