Korali Galed yari imaze imyaka 27 nta ndirimbo isohora mu buryo bwa videwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Nyumva’
Nyumva, ni indirimbo nshya y’amashusho bakoze nyuma y’izindi zitandukanye bagiye bakora ariko zikozwe mu buryo bw’amajwi gusa (Audio). Muri zo harimo nka Hembura, Uri Imana, Ineza n’izindi.
Galed, ni Korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Paruwasi Kicukiro, Itorero rya Nyakabanda ikaba yaratangiye uwo murimo wo kuririmba mu 1997 kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 80.
Iyi Korali yagiye igira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha abatishoboye ndetse n’ibindi.
Korali Galed, ikora umurimo w’ivugabutumwa wubakiye ku nkingi 3 arizo; Kwizera yesu no kumukurikira, kubana n’abantu amahoro ndetse no kugira uruhare mu iterambere rusange.
Mu kiganiro umuyobozi w’iyi Korali yagiranye na Nkundagospel, Bwana Ernest Rutagungira, yakomoje ku ndirimbo nshya “Nyumva” bashyize hanze y’amashusho nyuma y’imyaka igera kuri 27 nta ndirimbo zimeze gutya bashyira hanze. Yagize ati “Indirimbo Nyumva, ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana idukunda kandi ko mu rukundo rwayo harimo kurindwa no gutabarwa “ akomeza agira ati “Ndetse twashakaga kubibutsa ko icyo Imana idusaba ari ukuyumvira no kugendera mu nzira yo gukiranuka”
Aganira na Nkundagospel, Bwana Ernest, yasoje avuga ko ubuntu bagiriwe batagomba kubyihererana, yagize ati “Icyo twamenye ni uko Ubuntu twagiriwe bwo kumenya Yesu tudakwiye kubwihererana, kandi ko gusenga ariho dukura imbaraga”
Uretse ku Itorero iyi Korali iteraniraho buri munsi, inaboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka YouTube, Facebook, Instagram ndetse n’izindi mbuga zumvirwaho umuziki nka za Spotify, Amazon, Boomplay, n’izindi.
Ubuyobozi bw’iyi Korali buvuga ko uwifuza kuba umwe muri bo amarembo afunguye yakegera abayobozi bayo bakamuyobora inzira yacamo.
KANDA HANO WUMVE “NYUMVA” INDIRIMBO NSHYA YA KORALI GALEDI