James na Daniella bategerejwe mu gitaramo muri Arizona

Abaramyi James na Daniella Rugarama bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Mpa Amavuta”, “Nkoresha”, “Narakijijwe”, “Hembura”, “Yongeye guca Akanzu”, “Mutangabugingo” n’izindi bari mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona aho bategerejwe mu gitaramo ‘Endless Worship’ giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.

Ni gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abaramyi babarizwa muri Holi Worship Music ku bufatanye na Life International Church iri tsinda ribarizwamo.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 14 Ukuboza 2025 muri Arizona, Phoenix, 1915 W Thunderbird RD guhera saa Kumi z’umugoroba.

James na Daniella bamaze hafi umwaka bimukiye muri Amerika aho bakomereje ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo bitandukanye bagenda bakora mu bice bitandukanye.

Baheruka kurarikira abakunzi babo batuye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona kuzibatira iki gitaramo, kuko bazagihembukiramo.

Abitabira ‘Endless Worship Concert’ bazataramirwa na James na Daniella, Holi Worship Music binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo izagiye hanze n’izindi nshya zitajya hanze.

Kwitabira iki gitaramo ni ukwishyura 30$ ku muntu umwe mu gihe abantu babiri [couple] ari 50$.

More From Author

Impinduka zitunguranye mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu

Prophet Vincent Mackay na Israel Mbonyi bateguje abitabira “Seek Conference Rwanda 2025” guhembuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *