Israel Mbonyi yahaye impano Abanya-Kigali mbere yo kubataramira

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye guha abakunzi be impano mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze yise “Hobe” ikaba ari indirimbo yitiriye album aherutse gusogongera inkoramutima ze.

Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi ufite inganzo ikora ku mitima ya benshi kandi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo ze zihembura benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Number One”, “Nina siri”, “Umusirikare”, “Icyambu” n’izindi.

Mu gihe yitegura gutaramira abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abawugendamo, Israel Mbonyi yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo ye nshya yise “Hobe”.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, ifite ubutumwa buvuga ko Yesu yumva indamukanyo z’abamuhamagara bamwiyambaza mu makuba yose banyuramo ndetse ko nta mpamvu yo gutinya kuko ari we wenyine uruhura.

Umwanditsi w’iyi ndirimbo yakomeje avuga ko abantu badakwiye kwiheba bitewe n’ibyo banyuramo byose kuko Imana ifite amasezerano ku bayizera bose kandi ko izayasohoza.

Indirimbo “Hobe” n’izindi ndirimbo za Israel Mbonyi azaziririmbira abakunzi be mu gitaramo ateganya gukora mu minsi iri imbere, aho kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2025, azaririmbira muri BK Arena.

Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo cye ngarukamwaka agiye gukora ku nshuro ya kane, yise “Icyambu4 Live Concert”. Nasoza iki gitaramo azanataramira mu Karere ka Rubavu, aho tariki ya 1 Mutarama 2026, azakorera igitaramo muri Stade Umuganda.

More From Author

Alex Dusabe yamaze inyota abitabiriye igitaramo yizihirijemo imyaka 25 ari mu muziki (AMAFOTO)

The Ben yahuje imbaraga na Gisubizo Ministries

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *