Hoteli ya ADEPR yatangije igisope cya kirokore

Hotel y’Itorero ADEPR Dove Hotel, yashyize igorora abakiriya bayo bayigana, ibategurira igisope cya Gikristo, kigamije kuramya no guhimbaza Imana, bizabafasha kwinjirana mu minsi mikuru, no kuyisoza neza.

Mu gihe turi kwegereza impera z’umwaka, abantu benshi baba bashaka kwegerana n’Imana bayishyimira mu buryo butandukanye. Ni muri urwo rwego Hotel y’itorero ADEPR, Dove Hotel iherere ku Gisozi, yatangije igisope cya Gikristo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu kubafasha gusoza umwaka neza.

Igisope cyo kuramya no guhimbaza Imana giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 5 ukuboza 2025, kikabera kuri Hotel Dove iherereye ku Gisozi.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, Umuyobozi Mukuru wa Dove Hotel, Philbert Rutagengwa, yavuze ko, bari gukora ibi bikorwa mu rwego rwo gusozanya n’abakiriya bayo umwaka.

Ati “Mu bihe byo gusoza umwaka twifuje guha abakiriya bacu ibyishimo tubafasha gusoza umwaka banezerewe, ni muri urwo rwego twateguye iki Gisope cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho tuzajya dutumira Band zitandukanye z’inararibonye mu kucuranga umuziki w’igisope ndetse n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batandukanye. Igisope kizajya kiba buri wa gatanu. Ibi byose ni uburyo bwo gushimisha abakiriya bacu”

Yanavuze ko bateganya no gutumira abaramyi bakuzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Barimo Bosco Nshuti, Alex Dusabe, Mucyowera Jesca ndetse n’abandi benshi batadukanye.

Mu rwego rwo gushyira igorora abagana Hotel Dove, babateguriye hantu heza ho kwicara wiyumvira igisope ku gisenge (Loof Top) bise” Ijuru rya Dove” ahantu heza haryoheye amaso kandi hatuje waganira n’abawe mutekanye, ari nako mwiyumvira Igisope.

Iki gisope cyo kuramya no guhimbaza Imana biteganjijweko kiri butangire ku mugaragaro uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 5 ugushyingo 2025 guhera ku isaha ya 5:30 Kugeza saa 8:30 kwinjira ni ubuntu buri wese arararitswe.

Umuyobozi mukuru wa Dove Hotel yagize ati “Bwira inshuti ibwire indi, ko ahantu ho gutangirira weekend ari muri Dove Hotel ku gisozi mu mugoroba  w’igisope cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana”

Dove Hotel y’itorero rya ADEPER n’imwe muri Hotel nziza kandi itanga service zitandukanye nka salle ziberamo Inama n’ubukwe yakira abantu barenga 1000 ndetse n’izindi serivise z’ibirori.

Hotel Dove y’Itorero ADEPR ni imwe mu zifite uburanga mu mujyi wa Kigali

Dove Hoteli irabararikira kutabura muri uyu mugoroba

More From Author

Ibirori byahumuye! Kiliziya igiye kwizihiza imyaka 125 inkuru y’agakiza imaze mu Rwanda

Ambassadors of Christ Choir yateye ibiti mu gutangiza urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa (AMAFOTO)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *