Uko imyaka igenda ishira, hagenda hagaragara izamuka ry’umuziki yaba uhimbirwa Imana ndetse n’uwo abenshi bita uw’Isi. Ibi binajyana no kuzamuka kwayo no kugwiza igikundiro mu mfuruka zose.
Kuba umubare w’Abanyarwanda benshi ari abakirisitu, bituma umuziki uhimbaza Imana ‘Gospel’ ugenda urushaho kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane ko bene indirimbo zawo ari zimwe mu zitanga ihumure ndetse n’amahoro yo mu mutima, zigahumuriza na bamwe baba bihebye bumva ko ubuzima bwabarangiriyeho, ku buryo bituma bagarura icyizere cy’ubuzima.
Gusa ku rundi ruhande, usanga n’abakunzi b’indirimbo bita iz’Isi ‘secular’, bavuga ko banyurwa cyane n’abazikora, bityo ubwiganze bw’abawubamo bakiyongera ndetse bituma banakundwa cyane.
Ni muri urwo rwego, NkundaGospel yabakusanyirije uko abahanzi baririmba indirimbo zizwi nk’iz’Imana ndetse n’abaririmba iz’isi bakunzwe, aho usanga kuri ubu aba gospel bamaze kwigaranzura aba secular mu buryo bwo gukurikirwa cyane, binyuze kuri shene za Youtube zishyirwaho iyo miziki.
Iyo ugiye kureba mu bigararaga usanga abahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda ari bo bakurikirwa cyane ndetse n’ibihangano byabo bikarebwa na benshi.
- Israel Mbonyi: Ni umuhanzi ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube, aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 2.1.
Mu ndirimbo ze zarebwe cyane harimo “Nina Siri”, yarebwe inshuro miliyoni 86 kuri shene ya Youtube ye, mu myaka ibiri imaze igiye hanze. - Meddy: Ngabo Médard Jobert wamenyekanye nka Meddy ari mu bahanzi ba gospel bakurikirwa na benshi.
Meddy yabanje gukora indirimbo z’Isi zirimo iz’urukundo n’izitanga ubujyanama butandukanye. Kuri ubu yiyeguriye Imana ndetse atangira no gukora umuziki uyihimbaza.
Kuri ubu akurikirwa n’abantu miliyoni 1.67 mu gihe indirimbo ‘Niyo ndirimbo’ yayikoranye na Adrien Misigaro, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 14 mu mwaka imaze kuri YouTube.
- Ambassadors of Christ Choir: Iyi korali yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yubatse izina mu Rwanda, mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku Isi.
Iyi korali ikurikirwa n’abarenga miliyoni 1.55 kuri shene ya YouTube mu gihe indirimbo yabo imaze kurebwa cyane yitwa ‘Nimemupata Yesu’, yarebwe inshuro miliyoni 49 kuva isohotse mu myaka umunani ishize.
- Papi Clever na Dorcas: Iri tsinda ry’umugabo n’umugore riri mu ahetse umuziki uhimbaza Imana by’umwihariko muri ADEPR.
Papi Clever na Dorcas bakurikirwa n’abarenga miliyoni 1.15 kuri shene yabo ya YouTube.
Aba bombi bubatse izina ahanini kubera indirimbo zo mu gitabo ziri mu Kinyarwanda n’izo mu Giswahili [Nyimbo za Wokovu] basubiyemo zirimo iyitwa ‘Ameniweka Huru kweli’ imaze kurebwa inshuro miliyoni 55 kuri shene ya YouTube.
- Vestine na Dorcas: Mu bahanzi bakurikirwa muri gospel kurenza ab’indirimbo z’Isi, ntItwarenza ingoye itsinda ry’abaramyi Ishimwe Vestine na murumuna we Kamikazi Dorcas bamenyekanye nka Vestine na Dorcas.
Aba bahanzi ni bamwe mu bakiri bato bakunzwe n’abantu benshi aho kugeza ubu bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 921 kuri shene ya YouTube y’ushinzwe kubareberera inyungu zabo yitwa MIE Music, iriho ibihangano byabo gusa.
Indirimbo yabo imaze kurebwa n’abantu benshi bayise “Yebo” kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25 mu mezi 8, imaze isohotse.
- Bruce Melodie: Uyu muhanzi ni umwe mu bafite igikundiro mu muziki w’u Rwanda. Kuri ubu afite abamukurikira kuri shene ye ya YouTube ibihumbi 846. Aba ni abiyandikishije, kugira ngo bajye bareba ibihangano bye bisohotse.
Kuri ubu indirimbo yarebwe cyane y’uyu muhanzi yitwa ‘Katerina’ yarebwe inshuro miliyoni 14.
Imyanya ine ya nyuma yihariwe n’abahanzi bakora secular aho ku wa 7 hariho Chriss Eazy ufite ibihumbi 657 bimukurikira kuri YouTube, ku mwanya wa 8 hari Umuhanzi akaba na Producer Element Eleéeh ufite ibihumbi 588 bimukurikira kuri Shene ye ya YouTube. Umwanya wa 9 uriho The Ben ukurikirwa n’ibihumbi 534 ndetse na Juno Kizigenza ufite ibihumbi 504 bikurikira ibihangano bye kuri YouTube.
Iyo urebye uburyo ibikorwa by’abahanzi b’indirimbo za gospel byitabirwa usanga bigenda byigarurira igikundiro kurusha abakora indirimbo z’Isi ndetse bigashimangirwa n’uburyo indirimbo zirebwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube n’izindi zicururizwaho imiziki.

