Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gaby Kamanzi yongewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo cyiswe ‘Niwe Healing Concert’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 ugushyingo 2025 muri BK Arena.
Gaby Irene Kamanzi ni umwe mu baririmbyi bafite ubuhanga muri muzika ndetse n’ijwi riryohera amatwi hamwe n’amagambo y’Imana aba aririmba bigafasha imitima y’abumva impumeko y’Imana ituruka muri we, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo “Amahoro, Arankunda, Emmanuel”.
Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo igitaramo cya Richard Nick kibe, uyu muramyi abinyujije kumbuga nkoranyambaga, ze yatangaje ko yongeye Gaby Kamanzi mu bazamufasha gutarama mu gitaramo cye, aho yiyongereye kuri Rene Patrick.
Rene Patrick niwe wari wabimburiye abandi gutangazwa ko azafatanya na Richard nick gutaramira abakunzi be muri BK Arena.
Richard Nick ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko mbere y’umunsi nyirizina w’igitaramo azatangaza abaramyi bazafatanya nawe gutaramira abakunzi be.
Ashishikariza abakunzi be kuzitabira igitaramo cye, yongeraho ko bahishiwe byinshi byiza, ndetse ko bazarushaho kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye.
Richard Nick Ngendahayo yaherukanga gutaramira I Kigali mu myaka 17 ishize, aho ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

