Ambassadors of Christ Choir yateye ibiti mu gutangiza urugendo rwo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa (AMAFOTO)

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yabaye ubukombe mu muziki uhimbaza Imana yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yateye ibiti, kimwe mu bikorwa bateganya gukora mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 bamaze bakora umurimo w’Imana.

Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, aho hatewe ibiti 30 nk’igihe iyi korali imaze ibayeho, ndetse n’ibindi.

Cyitabiriwe n’abaririmbyi bose ba Korali Ambassadors Of Christ, Umufatanyabikorwa wabo ‘Authentic Event’ ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis.

Umuyobozi wa Korali Ambassadors of Christ, Muvunyi Reuben, yavuze ko bakoze iki gikorwa cyo gutera ibiti, cyabimburiye ibindi bazakorwa, bigendanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali imaze ishinzwe.

Ati “Igikorwa dukoze uyu munsi cyo gutera ibiti, ni cyo kibimburiye ibindi bikorwa dufite. Umwaka utaha mu kwezi kwa 4, tuzakora ibikorwa byo kwibuka, birimo guhumuriza inshuti zacu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura abari mu magororero ndetse no ku kirwa cya Wawa, bizasozwa ku ya 23 mu kwezi kwa munani, tuzizihiza igikorwa cya nyuma cy’isabukuru y’imyaka 30 mu Intare Arena.”

Mugabo Robert wo mu itsinda rya Authentic Events riri gufasha Korali Ambassadors of Christ gukora ibi bikorwa byo kwizihihiza isabukuru y’imyaka 30, yavuze ko intumbero y’iki kigo ari ukujya ku musozi w’imyidagaduro bagafata amaboko abawuriho.

Ati “Twebwe intego yacu ni ukujya ku musozi w’akarasisi n’imyidagaduro, tukazana indangagaciro z’ubumana kuri uwo musozi. Gukorana na Ambassadors ni bamwe mu matsinda akomeye mu Rwanda, ni amahirwe kuri twe, ariko nabo nukubafasha mu gukomeza gukora ibyiza basanzwe bakora.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yashimye Ambassadors of Christ ku gikorwa bakoze cyo gutera igiti, avuga ko bakoze mu byifuza by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. 

Ati “Ndashima cyane agaciro mwabihaye, mukabyambarira mukanavuga ngo no kwishimira imyaka 30 ntimugiye gukora ikindi kintu, ahubwo mugiye gutera ibiti. Ni ikintu gikomeye cyane ku bwo kugihitamo kuko ni na byo Nyakubahwa Perezida Kagame ahora adutoza. Rero muri abantu beza cyane.”

Ibindi bikorwa bizabanziriza umunsi nyamukuru harimo, kurwanya ibiyobyabwenge ku kirwa cya I Wawa, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gukora igiterane cy’ivugabutumwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere ndetse n’ibirori nyamukuru byo kwizihiza imyaka 30 bizaba umwaka utaha muri Kanama.

Mu myaka 30 ishize, iyi Korali yagejeje ubułumwa bwiza ibunyuza mundirimbo zo kuramya Imana, gusana no guhumuriza imitima y’abantu mu bihugu birimo Uganda, Kenya, u Burundi, Angola, Zambia, Repubulika haranira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Korali Ambassadors of Christ yavutse mu 1995, yatangijwe n’abantu batanu ariko kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 45. Iyi korali yahimbye indirimbo zirimo ubutumwa buhwitura zirimo ‘Solange, Ejo Heza, Nugera hakurya, Niwe Yesu  n’izindi.

Muvunyi Reuben umuyobozi wa Ambassadors of Christ, yashimye Imana yarinze Korali imyak 30 ishize.
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yashimye Korali Ambassadors ku musanzu wo gutera ibiti
Mwalimu Ssozi ni umwe mu baririmbyi bamaze imyaka 28 bari muri Korali Ambassadors.
Mugabo Robert wo mu itsinda rya Authentic Events, yishimiye ko ikigo cyabo ari umufatanyabikorwa w’ibanze wa Ambassadors of Christ
Ibiti byatewe, bizafasha abanyamujyi guhumeka umwuka mwiza
Akanyamuneza kari kose, mu kujya gutera ibiti ahabugenewe.
Ambassadors Junior niyo yaririmbye muri iki gikorwa
Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wakoze kuri RBA, niwe wari umusangiza w’amagambo muri iki gikorwa
Prescious wahoze ari umwe mu baririmbyi beza ba Ambassadors of Christ, niwe ubahagarariye hanze y’u Rwanda

More From Author

Hoteli ya ADEPR yatangije igisope cya kirokore

‘Gospel’ yisubije icyubahiro: Abahanzi bahimbaza Imana bakurikirwa cyane kurusha aba ‘secular’ kuri YouTube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *