Donard Trump yavuze ko yizera ko azajya mu ijuru napfa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yizera ko azajya mu ijuru napfa, ashingiye ku myemerere ye y’idini no kuba ari umuntu wubaha Imana. Icyakora, yavuze ko atifuza kujya mu muriro w’iteka.

Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ross Douthat, cyanyuze kuri televiziyo ya CBS News mu kiganiro ‘60 Minutes’, ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026.

Muri icyo kiganiro, Douthat yabajije Trump uko abona ubuzima bwa nyuma y’urupfu, amubaza aho yizera ko azaba ari namara kuva ku Isi.

Trump yabanje kuvuga ko yifuza ko abantu bazajya bamwibuka neza nyuma y’urupfu rwe. Icyakora, umunyamakuru yamusabye gusubiza ikibazo mu buryo butaziguye, amusobanurira ko ashaka kumenya aho we ubwe yizera ko azajya.

Mu gusubiza, Trump yagize ati: “Ndi umuntu wubaha idini, bityo mu bitekerezo byanjye, nzajya mu ijuru.”

Yakomeje agaragaza ko abyizera, ariko anavuga ko adashaka kujya mu muriro w’iteka.

Ati: “Ndabyizera. Sinifuza kujya mu muriro w’iteka.”

Amagambo ya Trump yongeye kugarura mu biganiro isano iri hagati y’imyemerere ya Gikristo n’ubuzima bwa politiki muri Amerika, aho idini rikomeje kugira umwanya ukomeye mu biganiro bijyanye n’indangagaciro n’imyemerere y’abanyapolitiki n’abaturage.

Trump akunze kugaruka ku myemerere ye no ku ruhare rw’idini mu buzima bwa Amerika, by’umwihariko mu biganiro bijyanye n’uruhare rw’amadini muri sosiyete n’imiyoborere y’igihugu.

More From Author

Nari ntaraba muzima” Bill RUZIMA yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’abitabiriye igitaramo cya ‘Selah Concert III’ – Camp Kigali

Love Family Choir yashyize hanze indirimbo “Ooh Yesu” ivuga ku mahoro n’ibyishimo bibonerwa muri Kristo Yesu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *