Umuramyi Yves Rwagasore, uba muri Canada, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Nizeye”, igihangano avuga ko gishingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, kikaba kigamije gukomeza imitima y’abari mu bihe bikomeye no kubibutsa gukomeza kuyiringira.
Yves Rwagasore yavuze ko “Nizeye” ari indirimbo yanditse ashingiye ku byo yagiye anyuramo mu buzima, by’umwihariko igihe yabonaga ibintu bimwe na bimwe bigoye, ariko Imana ikabimufashamo. Yavuze ko hari amasezerano menshi Imana yamuhaye akaza gusohora, mu gihe hari n’andi agitegereje, ariko akaba akomeje kuyiringira.
Yasobanuye ko ubutumwa nyamukuru yashyize muri iyi ndirimbo ari ugukomeza abantu no kubibutsa ko Imana isohoza ibyo yasezeranyije, kuko atari umuntu ngo ibeshye cyangwa ngo yivuguruze. Yongeyeho ko kwihangana no gukomeza kwizera ari ingenzi mu gihe umuntu ategereje ibyo yizeye ko Imana izamukorera.
Yves Rwagasore yavuze ko izina “Nizeye” rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko rimwibutsa ko akwiriye gukomeza kubaho yiringiye Imana, adashidikanya ku bushobozi bwayo. Yagaragaje ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo atabushingira ku magambo gusa, ahubwo ko bushingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu bihe byashize n’ibyo ikomeza kumukorera umunsi ku wundi.
Uyu muramyi yifuza ko indirimbo “Nizeye” izagera ku bantu banyuranye, cyane cyane abari mu bihe bikomeye, abacitse intege cyangwa abumva ko ibyiringiro byabo bigenda bishira. Yizera ko ubutumwa bwayo buzabafasha kongera kugira imbaraga zo gukomeza kwizera Imana, n’igihe ibisubizo by’ibyo bayisaba bitaraza.
Ku bijyanye n’urugendo rwo gutegura indirimbo, Yves Rwagasore yavuze ko ari umurimo usaba imbaraga, kwihangana no kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera. Yasobanuye ko umuhanzi adakwiye gushyira amarangamutima ye imbere, ahubwo ko akwiriye kwemera kuyoborwa n’Imana, kuko ubutumwa aba ahawe bushobora kuba bugenewe umuntu runaka ukeneye kubwumva.
Yongeyeho ko nubwo gutegura igihangano bigira imbogamizi zitandukanye, bisaba kudacika intege no gukomeza gukora kugeza igihe indirimbo isohokeye.
Muri rusange, “Nizeye” ni indirimbo Yves Rwagasore yifashishije mu kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubutumwa bwo gukomeza kuyiringira, yibutsa abayumva ko gutegereza bidakwiye kubambura ibyiringiro by’uko amasezerano y’Imana azasohora.


