Aristote B yasabye abihebye kongera kwizera Imana abinyujije mu ndirimbo nshya “Muremyi”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aristote B, uba muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Muremyi”, agamije kugeza ku bakunzi ba Gospel ubutumwa bw’urukundo rw’Imana, imbaraga zayo n’uburyo ari ubuhungiro bw’abayiringira.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba akiri muto, aririmba mu makorali no mu matsinda atandukanye ya Gospel mu Rwanda no muri Canada, harimo na Gisubizo Ministries. Avuga ko uko imyaka yagiye ihita, Imana yakomeje kumwereka icyerekezo cy’umurimo we, kugeza ubwo atangiye no kwiyandikira indirimbo ze bwite.

Aristote B avuga ko amaze kwandika indirimbo zisaga 20, zimwe muri zo zikaba zararangije gutunganywa mu buryo bw’amajwi, ndetse zimwe zikaba zarafashwe amashusho. “Muremyi” ni imwe mu ndirimbo yari amaze igihe ategura, mu gihe ategereje gushyira hanze n’izindi ndirimbo zamaze gutunganywa.

Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa buri muri “Muremyi” bujyanye no kwibutsa abantu icyubahiro cy’Imana, kuyegurira ubuzima bwabo no kuyiringira mu bihe bikomeye. Yifuza ko iyi ndirimbo yafasha abafite imitima ibabaye no kwiheba kongera kugira ibyiringiro, bibuka ko Imana ari yo buhungiro n’umurengezi w’abayiringira.

Aristote B avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse mu nzozi yarose, aho yumvise amagambo agira ati: “Urukundo rwawe ni yo nkinzo yanjye.” Nyuma yo kubyuka, yakomeje kuyatekerezaho, bituma atangira kubaka ubutumwa bw’indirimbo, afashijwe no gutekereza ku Ijambo ry’Imana, cyane cyane muri Zaburi ya 91.

Mu cyerekezo cye cy’igihe kiri imbere, Aristote B afite intego yo gushyira hanze album igizwe n’indirimbo zirindwi, buri imwe ikazaherekezwa n’amashusho yayo, kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Imana burusheho kugera ku bantu benshi.

Yifuza gukomeza gukoresha impano ye mu guhumuriza imitima, gukomeza abacitse intege no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza.

More From Author

Abaganga bemeje ko Papa Leo XIV arwaye kanseri y’ibihaha

Ni gute wamenya ko umuntu agukunda by’ukuri, aho kukubwira amagambo meza gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *