Ese gufana umupira ku Mukirisitu ni icyaha? Bibiliya ibivugaho iki?

Hari Abakirisitu bibaza niba gukunda no gufana umupira w’amaguru bihuye n’imibereho ya Gikristo, mu gihe abandi babona ko ari imyidagaduro isanzwe idafite ikibazo igihe idatandukanya umuntu n’Imana.

Bibiliya nta murongo uvuga mu buryo bwihariye ko gukurikira cyangwa gufana umupira ari icyaha. Ahubwo, Umukristo asabwa kureba niba ibyo akora bimufasha kubaho neza no gukomeza kubaha Imana.

Intumwa Pawulo yavuze ko “ibintu byose byemewe” ariko ko atari byose bigirira umuntu akamaro cyangwa bimwubaka. Yongeraho ko ibyo Umukristo akora byose bikwiye gukorerwa guhimbaza Imana.

Ibi bivuze ko ikibazo atari umupira ubwawo gusa, ahubwo ko n’imyitwarire y’umuntu igihe awukurikirana ari ingenzi. Umuntu ashobora gufana ikipe ariko akirinda gutukana, kurwana, kwanga cyangwa kugirira nabi abandi kubera ko batsinzwe cyangwa batsinze.

Ikindi ni uko gukunda ikipe bidakwiye kugera aho umuntu ayishyira hejuru y’imibanire ye n’Imana, inshingano ze cyangwa abandi bantu. Bibiliya kandi isaba Abakirisitu kwirinda gukora ibintu bishobora kubera abandi igisitaza.

Ku bw’ibyo, gufana umupira ubwabyo ntibivugwa muri Bibiliya nk’icyaha. Icy’ingenzi ni ukureba uko umuntu awufana, umwanya awuha mu buzima bwe ndetse n’imyitwarire biganisha ho.

Umukirisitu ashobora kugira ikipe akunda, akishimira imikino yayo, ariko agakomeza kwibuka ko ibyo akora byose bikwiye kuba mu buryo buhesha Imana icyubahiro.

More From Author

Abavugabutumwa (WEA) basabye Israel guhagarika ihohoterwa riri gukorerwa Abanyapalestina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *