René na Tracy bongewe ku rutonde rw’abazataramira muri ‘Praise Unlimited’

Abaramyi René Patrick na Tracy bongewe ku rutonde rw’abahanzi n’abaramyi bazitabira igitaramo mpuzamahanga ‘Praise Unlimited’, kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyateguwe na Halal Africa, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’abahanzi bakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

‘Praise Unlimited’ kizaba kandi ari Live Recording Concert, aho abahanzi bazaririmba imbonankubone mu gihe amajwi n’amashusho y’igitaramo bizafatwa, bikazaba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana no gusangiza ubutumwa bwiza abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Kongeramo René Patrick na Tracy ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo byongeye umubare w’abaramyi bo mu Rwanda bazahagararira abandi muri iki gikorwa mpuzamahanga. Basanze abandi Banyarwanda bari kuri uru rutonde, barimo Isarael Mbonyi, Ben & Chance ndetse na True Promises Ministries.

René Patrick na Tracy bazahurira ku rubyiniro n’abaramyi bakomeye baturuka mu bindi bihugu bya Afurika, barimo Joe Mettle wo muri Ghana, Lebo Sekgobela na Oncemore Six bo muri Afurika y’Epfo, Evelyn Wanjiru wo muri Kenya, Grace Charles wo muri Ghana na Emeka Songsz wo muri Nigeria.

Joe Mettle ni umwe mu mazina akomeye muri Gospel yo muri Ghana, mu gihe Lebo Sekgobela azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera indirimbo ze zo kuramya no guhimbaza Imana. Abandi baramyi bazitabira na bo bakomoka mu bihugu bitandukanye, bikaba bituma ‘Praise Unlimited’ iba igitaramo gihuza impano zitandukanye za Gospel muri Afurika.

Iki gitaramo gifite umwihariko wo kuba Live Recording, aho abazacyitabira bazagira uruhare mu gikorwa kizaba gifatwa amajwi n’amashusho mu buryo bw’imbonankubone.

Amatike yatangiye kuboneka, aho igiciro gitangirira ku 5,000 Frw. Abategura ‘Praise Unlimited’ bateganya kwakira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazaturuka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.

Praise Unlimited izabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026, guhera saa 17:00, aho Israel Mbonyi, René Patrick na Tracy, Ben & Chance, True Promises Ministries ndetse n’abaramyi baturuka mu bindi bihugu bazahurira ku rubyiniro mu ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana.

More From Author

Israel Mbonyi yongewe ku rutonde rw’abahanzi bazataramira muri ‘Praise Unlimited’ muri BK Arena

Nta mitungo, nta n’indezo yasabye – bimwe mu bikubiye muri dosiye isaba Gatanya ya Vestine n’umugabo we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *