Patience Rwabwogo, umukobwa wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagizwe Musenyeri wa Covenant Nations Church, itorero yashinze kandi rikaba rikorera muri Uganda no mu bindi bihugu.
Umuhango wo kumwimika wabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, kuri Covenant Hill i Maya muri Uganda, unahurirana no kwizihiza imyaka 20 iri torero rimaze ritangiye umurimo waryo.
Muri uyu muhango, Rwabwogo yashyizwe ku rwego rw’ubuyobozi bw’ikirenga bwa Covenant Nations Churches muri Uganda no mu bindi bihugu rikoreramo. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abayobozi b’amadini ndetse n’abagize umuryango wa Perezida Museveni, barimo umugore we Janet Museveni.
Museveni agabira umukobwa we inka 50
Perezida Yoweri Museveni yashimiye umukobwa we ku ntambwe yateye mu murimo w’ivugabutumwa, maze amugabira inka 50 nk’impano yo kumushimira.
Museveni yavuze ko mu muco wabo, umuntu wakoze ikintu cyiza ahabwa impano, asobanura ko inka 50 yahaye Patience yazifatanije na nyina, Janet Museveni, kugira ngo bazimuhe.
Yashimiye kandi Imana ku bw’intambwe umukobwa we yateye, avuga ko mu muryango wabo hashize imyaka myinshi nta muntu wari warageze ku rwego rwo hejuru mu buyobozi bw’amadini.
Patience Rwabwogo ni we washinze Covenant Nations Church, itorero ryatangiye rifite itsinda rito ry’abasengeraga mu rugo, nyuma rikagenda ryaguka rikagera ku bikorwa byagutse.
Uyu muhango wayobowe na Bishop Dr. LaDonna Osborne wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri bo kandi bari batumiye Pastor Enoch Adejare Adeboye wo muri Nigeria n’umugore we Pastor Folu Adeboye, ndetse n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Hellen Yilma na Emanuel Roro.
Kuba Patience Rwabwogo yagizwe Musenyeri bifatwa n’itorero rye nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’imyaka 20 rimaze rikora umurimo w’ivugabutumwa.
Uyu muhango kandi wabaye mu gihe Janet Museveni yari yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe atitabira ibikorwa byinshi bya Leta n’ibindi birori, nyuma y’ikibazo cy’ubuzima yagize muri Werurwe 2026.

