Abantu benshi, cyane cyane abakirisitu, bakunze kwibaza niba Imana ibabarira ibyaha byose cyangwa niba hari ibyaha umuntu yakora ntazongere kubabarirwa. Iki ni kimwe mu bibazo bikunze kugaruka, cyane cyane ku bantu bifuza kongera kwegera Imana nyuma yo gukora amakosa.
Bibiliya igaragaza ko Imana ari inyembabazi kandi yiteguye kubabarira umuntu wese uyigarukiye yicujije. Muri 1 Yohana 1:9 handitswe ko, “Bibiliya igaragaza ko Imana ari inyembabazi kandi yiteguye kubabarira umuntu wese uyigarukiye yicujije. Muri 1 Yohana 1:9 handitswe ngo ,Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” Ibi byerekana ko nta cyaha kiba kinini ku buryo cyananira imbabazi z’Imana iyo umuntu acyicujije by’ukuri.
Mu buryo nk’ubwo, muri Yesaya 1:18 Imana ivuga iti: ” Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera..” Ubu butumwa bugaragaza ko Imana ishobora guhanagura ibyaha byose iyo umuntu ayegereye afite umutima wihana.
Nyamara, hari umurongo wa Bibiliya wakunze guteza urujijo. Muri Matayo 12:31-32, Yesu avuga ko gutuka Umwuka Wera bitazababarirwa. Abasobanuzi ba Bibiliya benshi bavuga ko ibi bivuga umuntu ukomeza kwanga ukuri kw’Imana no kwinangira umutima kugeza ku iherezo, aho aba yanze kwakira imbabazi z’Imana. Si ikosa rikozwe umuntu ahita atakaza ibyiringiro byo kubabarirwa, ahubwo ni ukwanga nkana kwakira agakiza.
Hari kandi abantu bibaza bati: “Niba Imana ibabarira ibyaha byose, ese umuntu yakora ibyaha uko ashaka akazabisabira imbabazi nyuma?” Pawulo asubiza iki kibazo muri Abaroma 6:1-2, aho avuga ko kubabarirwa atari uruhushya rwo gukomeza gukora ibyaha, ahubwo ari impamvu yo guhindura imibereho no kugendera mu nzira z’Imana.
Abashumba n’abigisha ba Bibiliya bakomeza kwibutsa ko kwihana nyakuri bitarangirira mu magambo gusa. Bisaba kwemera icyaha, kugisabira imbabazi no gufata icyemezo cyo kukireka. Nubwo umuntu ashobora kongera kugwa, Imana ikomeza kwakira uyigarukira n’umutima umenetse kandi ushaka guhinduka.
Ku bantu bumva ko ibyaha bakoze ari byinshi ku buryo batakwizera ko bababarirwa, urugero rw’umwana w’ikirara ruvugwa muri Luka 15 rugaragaza urukundo rw’Imana ku muntu uyigarukira. Se w’uwo mwana ntiyamwirukanye, ahubwo yaramwakiriye kandi amwishimiye.
Bibiliya yigisha ko imbabazi z’Imana zigera ku muntu wese wihana by’ukuri kandi akayegera yizeye. Ahubwo ikibazo gikomeye si ukumenya niba Imana ibabarira, ahubwo ni ukumenya niba umuntu yemera kwihana no kwakira izo mbabazi. Nk’uko Zaburi 103:12 ibivuga, Imana ishyira kure ibyaha by’abayigarukiye nk’uko uburasirazuba butandukaniye n’iburengerazuba. Icyo ni cyo cyizere gikomeye Bibiliya iha umuntu wese ushaka gutangira ubuzima bushya muri Kristo.
