Nyuma y’ubukwe bwe na Sarah, David Kega yasohoye indirimbo nshya “Yari Yarabitubwiye”

Umuramyi David Kega yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yari Yarabitubwiye”, ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bw’ibyiza, imirimo n’ibitangaza yakoreye ubuzima bwe, nyuma y’iminsi mike asezeranye kubana akaramata na Sarah.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 5 Kanama 2026, nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye ku wa 1 Kanama 2026, bwitabiriwe n’imbaga y’inshuti n’abavandimwe, ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu muziki wa Gospel no mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza mu Rwanda.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo abaramyi bazwi, abavugabutumwa, abatunganya amashusho n’amajwi, abakora mu itangazamakuru rya Gikristo n’abandi banyuranye, ibyatumye uwo munsi uba umwe mu mihango y’ubukwe yavuzwe cyane mu bakurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubukwe bwa David Kega na Sarah bwabereye muri Romantic Garden, ahantu hazwi ho kwakira ibirori byo ku rwego rwo hejuru, aho bwaranzwe n’imitako myiza, indirimbo zo kuramya Imana ndetse n’ibyishimo by’abari babwitabiriye.

David Kega ni umwe mu baramyi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo Cikamo na Sinakurekura”, yabaye imwe mu zakunzwe cyane, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni esheshatu (6M) ku rubuga rwe rwa YouTube, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane muri Gospel nyarwanda.

Nyuma y’iyo ntambwe nshya mu buzima bwe, David Kega yahise ageza ku bakunzi b’umuziki we indirimbo “Yari Yarabitubwiye”, iri mu njyana ya Amapiano, ariko ikaba itanga ubutumwa bwimbitse bwo gushima Imana ku masezerano yayo n’ubudahemuka bwayo.

“Yari Yarabitubwiye” yibutsa ko Imana isohoza ibyo yasezeranyije abayiringira, kabone n’iyo byatinda. Muri iyi ndirimbo, David Kega agaragaza ko ibyo yanyuzemo n’aho ageze uyu munsi ari ubuhamya bw’uko Imana ikomeza gusohoza amasezerano yayo mu gihe cyayo.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bye bavuga ko gusohora iyi ndirimbo nyuma y’ubukwe bwe atari impanuka, ahubwo ari uburyo bwo guhamya ko intambwe nshya yateye mu buzima ari indi mpamvu yo gushima Imana.

Iyi ndirimbo ni imwe mu mishinga mishya David Kega agejeje ku bakunzi be, nyuma y’igihe agaragaje ko ari umwe mu baramyi bafite ibihangano bikunzwe kandi bikomeje kugera ku bantu benshi.

More From Author

Ni ryari umuntu akwiriye gushaka?

Ese Imana ibabarira ibyaha byose?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *