Vestine na Dorcas berekanye ko urugendo rwabo rushya barutangiye neza, indirimbo yabo nshya ‘Itabaza’

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, beretse abakunzi babao ko urugendo rwabo barutangiye neza nyuma yo gusohora amashusho magufi ateguza (teaser) y’ indirimbo yabo nshya bise “Itabaza”, biteganyijwe ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Muri aka gace bamaze gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga, humvikanamo amagambo agaragaza ukwiringira Imana no kwizera amasezerano yayo, aho bagira bati:

“Iyaba imigambi y’abantu ari yo ishyiraho akadomo ku buzima n’ubugingo bwacu, simba nkiriho. Gusa kuko ari Umwami uca akanzu wakomeje isezerano yampaye, ku bw’izina rye n’inkike z’umuriro nzazisimbuka. Umva impumeko, reba intambuko, uzabona ubwiza bw’Imana. Reba mu byago no mu munezero, urabona ubwiza bw’Imana.”

Aya magambo yahise akora ku mitima ya benshi, aho abakunzi babo bagaragaje ko batewe amatsiko no kumva indirimbo yose, bavuga ko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza no gukomeza abizera Imana.

Mu masaha make aka gace kamaze ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakomeje kugaragaza ibyishimo n’inyota yo kumva indirimbo yuzuye, bamwe bavuga ko amagambo yumvikanamo atanga icyizere ku bantu bari mu bihe bikomeye by’ubuzima.

Iyi ndirimbo izaba ari imwe mu zo aba bahanzi bagiye gushyira hanze nyuma yo gutangira gukora umuziki mu buryo bwigenga, nyuma yo gutandukana na MIE Music, inzu ifasha abahanzi iyobowe na Irene Murindahabi.

MIE Music yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Vestine na Dorcas, ibafasha kumenyekanisha impano yabo no kubageza ku rwego rwo kuba bamwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyuma yo gutandukana n’iyo nzu ifasha abahanzi, abakunzi babo bakomeje kubakurikirana hafi, bategereje kureba icyerekezo bazafata n’uburyo bazakomeza guteza imbere umuziki wabo nk’abahanzi bikorera.

Gusohora aka gace gateguza indirimbo “Itabaza” byongeye gutanga icyizere ko aba bavandimwe bakomeje urugendo rwabo rw’umuziki bafite intego yo gukomeza kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro no kwizera Imana ku bakunzi babo.

Mu gihe indirimbo yose itarajya hanze, benshi bakomeje kwitega ko “Itabaza” izaba imwe mu ndirimbo zizakora ku mitima ya benshi, cyane cyane bitewe n’ubutumwa bugaragara muri aka gace kamaze gusohoka.

More From Author

Nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, ubwisanzure bw’abakristo muri Iran buri mu kangaratete

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *