Abayobozi umunani b’umuryango Scripture Union Nigeria, ukora umurimo w’ivugabutumwa mu mashuri makuru na za kaminuza, bamaze ibyumweru bitatu baraburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’abitwaje intwaro muri Leta ya Imo, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Mu bashimuswe harimo Uwem Cosmos, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu, hamwe n’abandi bayobozi barindwi. Bashimuswe ku wa 14 Kamena 2026, ubwo bari batahutse i Ibadan bavuye mu nama y’abayobozi b’amatsinda y’abakirisitu yabereye mu mujyi wa Okigwe.
Andrew Abah, uyobora Grace Foundation Missions International, yasabye abakirisitu bo hirya no hino gukomeza gusengera aba bayobozi kugira ngo barekurwe amahoro. Na Scripture Union Nigeria yasabye abakristo gukomeza gusenga, ivuga ko telefoni z’abashimuswe zaherukaga kuboneka mu gitondo cyo ku munsi bashimuswe, kuva icyo gihe zikaba zarahise ziva ku murongo.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana abagize uruhare muri ubu bushimusi. Icyakora, muri Nigeria ibikorwa byo gushimuta abantu bikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bice bikunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro n’intagondwa z’abahezanguni.
Raporo ya Open Doors World Watch List 2026 igaragaza ko Nigeria ikomeje kuba igihugu cyica abakirisitu benshi kurusha ibindi ku isi. Muri icyo gihugu kandi, ibikorwa byo gushimuta abakirisitu, ibitero ku matorero n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bice byo hagati n’amajyaruguru y’igihugu.



