Kereka nibabaha Bibiliya mukazisoma- Perezida Kagame abwira abakada ba FPR Inkotanyi

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yibukije abakada n’Abanyamuryango bawo ko bakwiye kuzibukira imikorere mibi ahubwo bakimakaza gukora ibiteza imbere Igihugu n’abagituye.

Ni ubutumwa yabahereye mu Nama Nkuru ya 17 ya FPR Inkotanyi, yabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 19 Ukuboza 2025.

Iyi nama yitabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 2200 ndetse n’abashyitsi bo mu yandi mashyaka afatanya na yo.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiye kuba yungura Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ikagira n’ibyo ibafasha mu rugendo rwo gukomeza kubaka “Umuryango wacu wa RPF ari na ko twubaka Igihugu cyacu”.

Ati “Izi nama uko nzumva rero ziduha umwanya wo kwisuzuma, inshingano dufite, uko tuzuzuza, ibibazo bihari ari mu Muryango no mu Gihugu ndetse no ku Isi hose kuko duhura nabyo uko tubyifatamo cyangwa uko twabyifatamo.’’

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko hari Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakomeza kugaragarwaho n’imikorere idahwitse mu gihe Igihugu cyashyize imbaraga mu cyerekezo kizima.

Ati “Ruswa mu nzego, ahantu hose. Biriya abantu bajya gusaba serivisi bakabarangarana. Nta muriro uhari tukwandikire, uyu munsi mudasobwa yapfuye ntikora. Buriya ufashe umuntu ukamukubita, umuriro uraboneka. Harimo ibindi bintu, ni nko kukubwira ngo tekereza nawe urebe ibyo wampa nkwihutishirize kandi yabanje kukubwira ko nta mashanyarazi ahari, mudasobwa yapfuye ariko wamuha ibahasha uwo mwanya amashanyarazi araza. Mwebwe abakada ubuse tuvuge ko muba ahandi ibyo mutamubona.”

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko iyo migirire badakwiye kwemera kubana na yo no gutanga impamvu z’uko hari ibyo bakeneye kwiga, ibyo we avuga ko hakenewe gushyira mu bikorwa amahame asanzweho.

Yagize ati “Murabibona mukabyemera bikababaho, bikababamo mukabyihanganira, koko? Mwarangiza mukaza hano ngo dukeneye amashuri, umuntu kukubwira ngo ntuzafate ruswa, iryo somo ryo kudafata ruswa ryitwa irihe? Kukubwira ngo ntuzice abantu, ntuzagire utya, kereka nibabaha Bibiliya akaba ari zo musoma. Ibyo mutariga, ibyo mutazi mwarangiza mukanyuranya na byo ni ibihe. Aho muba mu bindi bihugu, aho mugenda, ibintu bikorwa bite?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi badakwiye kwemera kwitwara nk’abo mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda, bafite imikorere idakwiye.

Ati “Hari abaturanyi dufite bakora batyo, sinzi niba mushaka kumera nka bo ariko uko RPF imeze, uko tumeze kandi twese hamwe amahame ya RPF tuzi, yabayeho tuzi ko ibyo bibaho bikorwa ariko bidakwiriye gukorwa. Amahame yari ayo kutubura gukora ibyo. Ku manywa muba RPF nijoro mukaba ibyontazi. Kubiba byombi, kuba RPF ukaba n’icyontazi ntabwo bituranye rwose, ntibikwiriye kuba bibana.’’

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bibukijwe ko badakwiye kwitwara nk’abandi batannye, bagahitamo kugenda inzira yabo.

Ati “Aberuye murabazi, batuvuyemo baba ibyo ntazi. Ibyo ni sawa. Abantu baratandukana buri wese agafata inzira ye. Inzira yacu ni hano, ni RPF ifite icyo ivuze, niba mushaka kubibasubiramo inzego zizabakorere tapes, babaririmbire amahame mujye mukagendana mwumva amahame mujye muyibuka niba ari byo mukeneye.’’

Perezida Kagame yavuze ku kuva mu myaka irenga 30 ishize hari ibyakozwe bifatika ariko byakabaye byariyongereye cyane iyo hakoreshwa imbaraga zose zihari.

More From Author

Izina Israel Mbonyi yakuze yanga ryamuhinduriye ubuzima

Mukwiye kubisabira imbabazi ku Mana- Perezida Kagame ku bayobozi bakerensa abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *