Korali Havilah ya ADEPR Kumukenke yateguje igitaramo kidasanzwe yise “Imigambi y’Uwiteka Live Concert”

Korali Havilah ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kumukenke igiye kwandika amateka mashya binyuze mu gitaramo cyayo cya mbere cyateguwe ku rwego rwo hejuru kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2025, guhera saa munani kuri Dove Hotel – Gisozi.

Iki gitaramo cyahawe izina “Imigambi y’Uwiteka Live Concert” gishingiye ku ijambo ryo muri Yeremiya 29:11, ryibutsa abantu ko Imana ifite imigambi myiza ku buzima bwabo no kubaha amahoro.

Urugendo rwa Havilah Choir rwatangiye mu 2000 itangijwe n’abaririmbyi barindwi gusa batari bafite ibikoresho byo gucuranga, bifashisha ingoma y’uruhu, ubera ubukene n’ibigeragezo byinshi barimo.

Habineza Augustin wabaye perezida wa mbere wa Korali Havilah, yemeza ko ibyo banyuzemo byose byakomeje kubaha icyizere ndetse Imana ikomeza kubabwira ko bazaguka, bikaba byari ibidasanzwe kubona uyu muryango ukura ukagera ku rwego ruhanitse uriho muri iki gihe. Muri urwo rugendo kandi, korali yahinduye izina iva ku Herumoni iba Havilah mu bihe byari bitoroshye cyane, ariko Imana ikomeza kwigaragaza ibaha imbaraga n’ubutungane mu murimo.

Mu gusobanura impamvu Siloam Choir yatoranyijwe mu bazafatanya muri iki gitaramo, HABINEZA Augustin yagize ati:

“Korali Siloam twavutse ireba, kandi turaziranye cyane. Yigeze gukora igiterane muri Dove Hotel natwe iduha umwanya wo gukorana nayo, ku buryo muri iki gitaramo, twahakoreye indirimbo zacu enye (4). Ibyo byadukoze ku mutima cyane, niyo mpamvu twumvise ko mu giterane cyacu natwe tugomba kubana nabo nk’abakuru bacu. Tubanye neza kandi dukorera umurimo ku itorero rimwe.

Mu gitaramo “Imigambi y’Uwiteka Live Concert” hazigisha Rev. Pst. Valentin Rurangwa, umukozi w’Imana umaze kugira uruhare runini mu kugarura benshi kuri Kristo binyuze mu butumwa bwiza bwuzuye imbaraga Imana yamushyizemo muri iki gihe. Korali Havilah igaragaza ko kumutumira ari ikimenyetso cyo gukomeza gushimangira ko iki gitaramo kigamije guhindura ubuzima bw’abantu no kubasubizamo icyizere cy’Imana ibakorera.

Abagize Korali Havilah bemeza ko kuba bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere ari ubuhamya bw’imbaraga z’Imana n’iterambere rikomeye Imana yongeye kubakorera. By’umwihariko, Dove Hotel ni ahantu basengeye cyane mu bihe byashize babisabira ko bazahakora umurimo munini, none bakaba bagarutse kuhakorera indirimbo zabo bwa mbere, bikaba bisobanura urundi rwego rw’umugisha Imana ikomeje kubagezaho.

Kuri ubu, korali iyoborwa na Etienne Mujyambere umaze igihe ayobora uyu muryango mu mbaraga n’icyerekezo cyagutse, byatumye Havilah ikomeza kubaka ubufatanye bw’abaririmbyi, ubwitange n’urwego ruhanitse mu kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo gitegerejwe nk’ibimenyetso by’imbaraga z’Imana n’aho yakuye Havilah Choir kuva ku gutangirira ku baririmbyi 7 kugera ku rwego rukomeye ifite ubu.

Havilah imaze kumenyekana cyane mu ndirimbo “ITSINZI TURAYIZEYE” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 400 kuri YouTube, ndetse n’izindi ndirimbo zizwi zirimo “Umusaraba wa Yesu”, “Kuko izantabara”, “Dufite Imana” n’izindi.

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitezwe kubona igitaramo cyuzuye indirimbo zubaka, imbaraga z’amasengesho, ubutumwa bufasha imitima n’ubuhamya bw’Ukuri kw’Imana mu buzima bwa Havilah Choir.

Karidinali Kambanda, asanga abari mu magororero ari bo bakeneye ibyiringiro kurenza abandi

Ibyo utamenye ku rugendo rwa Apôtre Dr. Gitwaza wageze i Kigali imbokoboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *