Korali Ichthus Gloria, ikorera muri ADEPR Nyarugenge – International Service, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise “EL-ROI” bisobanura “Imana ireba” cyangwa “The God Who Sees.”
Iyi ndirimbo ni iya mbere ya korali ifite amashusho, ikaba isohotse nyuma y’iminsi mike batangaje igitaramo cy’amateka bise “Free Indeed Worship Experience,” kizaba ku wa 5 Ukwakira 2025 muri Camp Kigali.
Ubutumwa bw’indirimbo “EL-ROI”
Indirimbo EL-ROI yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba ifite ubutumwa bwo kugaragaza imbaraga n’ubutware bw’Imana, ikibutsa abantu ko Uwiteka ari Imana ibona byose kandi yita ku bayiringira. Mu magambo ayiganjemo harimo ijwi ryo gusingiza, kubaha no kuramya Imana, rikangurira abizera kuzamura izina ryayo hejuru y’ibindi byose.
Ni intambwe ikomeye kuri korali, kuko mu myaka yose ishize yari imenyerewe cyane mu ndirimbo z’amajwi (audio) gusa, none ikaba yinjiye mu rwego rushya rwo gukoresha amashusho mu murimo wayo.
Amateka n’umurimo wa Ichthus Gloria
Korali Ichthus Gloria imaze imyaka irenga 25 mu ivugabutumwa. Ifite umwihariko wo gukorera cyane muri serivisi mpuzamahanga za ADEPR Nyarugenge, aho hifashishwa indimi zitandukanye. Yagiye ikorera mu mashuri yisumbuye, muri za kaminuza no mu materaniro atandukanye, aho yakomeje gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byayo.
N’ubwo itigeze yamamara cyane nk’andi matsinda yo mu Rwanda, mu gihe gito ishize yatumiwe mu bitaramo bikomeye byaririmbwemo n’abahanzi b’ibikomerezwa mu muziki wa Gospel nka Dominique Nick, Alexis Dusabe, na Josh Ishimwe.
Igitaramo Free Indeed Worship Experience
Nyuma y’iyi ndirimbo nshya, korali iteganya gukora igitaramo cy’amateka bise “Free Indeed Worship Experience” gifite insanganyamatsiko ivuye muri Yohani 8:36 igira iti: “Nuko rero Umwana nababatura muzaba mubaye ab’umudendezo nyakuri.”
Iki gitaramo kizabera Camp Kigali ku wa 5 Ukwakira 2025 kuva saa kumi z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro, kikazaba umwanya wo gufatanya gusenga, kuramya no gusubiza imitima ku Mana. Korali izafatira amashusho y’indirimbo esheshatu nshya muri iki giterane, zanditswe mu ndimi enye: Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda.
Umwe mu bayobozi ba korali yagize ati:
“Imana yacu nta mbibi igira, ni yo mpamvu tugomba kugera ku bantu bose. Twizeye ko Umwuka Wera azaherekeza ibi bihangano byacu, bikagira umumaro mu buzima bw’abazabyumva bo mu ndimi n’imiryango yose yo ku isi.”
Iki gitaramo kizaba giherekejwe n’uburyo bushya bwo gusabana n’abaririmbyi, aho abazitabira bazagira umwanya wo kubaza ibibazo no kumenya byinshi ku mibereho ya korali. Bizaba birenze kuba igitaramo gisanzwe, ahubwo ni urugendo rw’umwuka rugamije guhindura ubuzima, gusana imitima no kwerekana ubumwe mu kwizera.
Abategura iki giterane barahamagarira imiryango yose n’abantu ku giti cyabo gufata iyi tariki nk’ingenzi, kuko ari umwanya udasanzwe wo guhurira hamwe mu kuramya Imana no kumva ubutumwa bw’umudendezo nyakuri.
Ku itariki ya 5 Ukwakira 2025, abitabiriye bazatahana ubusabane n’Imana buzaba ari urwibutso ruzahoraho mu mitima yabo.
Reba indirimbo nshya “EL-ROI” ya Korali Ichthus Gloria kuri YouTube

Igitaramo Free Indeed Worship Experience