Abaramyi bakundwa n’abatari bake, Ben na Chance berekeje muri Australia aho bagiye mu biterane bitandukanye bizenguruka iki kihugu bise “Zaburi Yanjye Australia Tour”
Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2024, nibwo bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’ikindege cya Kanombe aho bari bagiye gufata rutema ikirere ngo berekeze aho bazakorera ibyo bitaramo byabo.
Bimwe mu bihe bitakibagirana byabanjirije uru rugendo rwabo, ni amagambo y’urukundo benshi bita ‘Imitoma’ aba bombi babwiranye mbere yuko binjira mu ndege ngo berekeze muri iki gihugu bagiye gusohorezamo zimwe mu nzozi zabo.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, Chance yumvikanye avuga kuri Ben amagambo aryohereye, agira ati “Uyu Mugabo kumusobanurira umuntu utamuzi sinziko yamusobanukirwa nk’uko namuvuga, ariko mu magambo make, ni umugabo nifuzaga mu buzima, niba nawe usaba Imana umugabo mwiza wazasaba Imana ikazaguha umugabo umeze nkawe”
Ben nawe ntiyazuyaje kuko yahise amwakiriza andi magambo yuzuye urukundo, agira ati “Uyu Mugore, ni umuntu untera umunezero, untera ibyishimo, iyo turi kumwe mba numva nta mushiha mfite, mba numva nta merewe nabi, mba numva merewe neza.”
Ben na Chance bavuze ko kuba bagiye gukorera ibitaramo muri Australia noneho kwinjira ari ubuntu nta kindi kiguzi, kuri bo nizo nzozi zabo, bivuzeko zabaye impamo. Ben, yagize ati “Izari inzozi zacu zo gukora bitanishyuza n’amafaranga nazo twabashije kuzigeraho, ni ukuvuga ko iki gitaramo tugiyemo ni free entry, kwinjira ni ubuntu.” Ben yongeyeho ko bifuza ko no mu minsi iri imbere ibitaramo byose bakora haba mu Rwanda ndetse no hanze, Imana ibibafashijemo nk’uko babyifuza bazajya bareka abantu bakinjirira ubuntu nta kindi kiguzi batanze.
Ibitaramo aba baramyi bazakora, bizahera kuwa 13 ukwakira 2024 mu mujyi wa Brisbane, bikomereze mu mujyi wa Sydney kuwa 20 Ukwakira 2024, bisoreze muri Wodonga kuwa 26 Ukwakira 2024.
