Tariki ya 25 Ukuboza ni umunsi udasanzwe ku bemera kuko bawuzirikana nk’uw’intangiriro yo gucungurwa kwabo kuko ari wo Yesu/Yezu yaboneyeho izuba. Ni inkuru yakomeje igera ku rupfu rwe, rwahuje abatuye Isi n’Ijuru binyuze mu kwizera.
Mu gihe Isi yose yitegura kwinjira mu birori bidasanzwe bya Noheli, ntitwakwirengagiza imyaka myinshi uyu munsi mukuru wizihijwe mu bihe bitari biyoroheye nk’intambara zayishegeshe, ibyorezo byahungabanije ubuzima, ubukene bukabije n’ihungabana ryashibutse ku mpinduka z’ikirere.
Gusa nanone Noheli yakomeje gufatwa nk’akanya ko guhumurizanya, amasengesho no kongera kwizera ubutumwa bwa Kristo nk’uko ijambo riboneka muri Luka 2:14 ribivuga ko “Amahoro ku Isi n’ibyishimo ku bantu Imana ikunda”.
Mu Kinyejana cya 20 mu Ntambara ya Mbere y’Isi mu 1914 kuri Noheli habaye icyo bise “Christmas Truce”. Icyo gihe nubwo imirongo y’intambara yari yuzuye ibisasu n’urusaku rw’imbunda, ku itariki ya 24 kugera 25 Ukuboza 1914 habaye ibidasanzwe aho abasirikare b’Abadage n’ab’u Bwongereza bahagaritse kurasana, baririmba indirimbo za Noheli, basangira impano ndetse bakinana umupira w’amaguru hagati yabo.
Umusirikare w’Umwongereza Harold B yaranditse ati “Mu masaha make twahuye nk’abantu atari nk’abarwanyi.”
Ibindi bihe bidasanzwe byizihirijwemo Noheli ni mu 1944 ubwo habaga Intambara ya Kabiri y’Isi aho iyi Noheli yitiriwe iy’Ubwoba. Muri iki gihe imiryango myinshi y’i Burayi yizihije Noheli yihishe mu myobo, abandi bihisha mu mashyamba.

Abakirisitu bo bari bahangayitse ahubwo bashyira imbaraga mu gusenga basaba ko umwaka mushya wabazanira amahoro.
Ntitwakwibagirwa mu mwaka wa 1918 aho Noheli yizihijwe Isi ihanganye n’icyorezo cy’ibicurane bya Espagne (Spanish flue), ahaho amasengesho ya Noheli yarahagaritswe ahandi akorerwa hanze y’insengero, abantu bambaye udupfukamunwa bwa mbere mu mateka y’uyu munsi. Nta korali nta n’amateraniro Manini yari yemerewe gukorwa.
Ibihe twese twibuka biheruka ni Noheli ya 2020 mu gihe cya COVID-19. Iyi ni imwe muri Noheli Isi yose yabayemo mu buryo budasanzwe kurusha izindi mu kinyejana cya 21. Insengero zarafunzwe, abantu bayizihije bakoresheje ikoranabuhanga ku babishoboye, ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo.
COVID-19 yatoje Isi ko Noheli atari imitako ahubwo ari umubano w’abantu n’Imana. Abizera bumva neza aya magambo kuko anaboneka muri Yohana 14:27, ahagira hati “Amahoro mbasigiye si nk’uko Isi iyatanga.”
Nubwo ibihe bidasanzwe byo ari byinshi reka dusoreze kuri Noheli yo mu biza n’imihindagurikire y’ikirere yo muri Philippines mu 2013 i Typhoon Haiyan. Aha ni mu bice byashegeshwe n’inkubi y’umuyaga yasize imiryango yaracitse intege. Abaturage bizihije Noheli mu nsengero zangiritse bikomeye bitewe n’ibiza.
Ibi bihe byose n’ ibindi tutagarutseho byerekana ko Noheli atari ibirori gusa, ahubwo ari ubutumwa bw’icyizere. Nubwo Isi yagiye inyura mu ntambara, ibyorezo n’ibigeragezo bikomeye, ubutumwa bwa Kirisitu bwakomeje guhumuriza abantu.
Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 3:16 buvuga ko “Kuko Imana yakunze abari mu Isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.

