Umuhanzi uramya akanahimbaza Imana Zoravo ategerejwe i kigali aho yatumiwe mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na René Patrick n’umufasha we Tracy Agasaro cyiswe “In Christ now Worship Experience.”
Igitaramo cyatumiwemo Zoravo wo muri Tanzania, kizabera muri Crown Conference Hall Nyarutarama, tariki ya 10 Mutarama 2026. Iki gitaramo kizatangira saa Kumi, kucyinjiramo ni ubuntu.
René Patrick na Tracy Agasaro ni itsinda ry’abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugabo n’umugore we bahisemo gukorera hamwe mu gusakaza ubutumwa bw’Imana binyuze mu ndirimbo, aho bamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye harimo nka “Imirimo yawe”, “Niryubahwe” na “Jehovah”.
Usibye kuba René Patrick na Tracy Agasaro ari abaramyi, ni n’abashyushyarugamba (MCs) bayobora ibitaramo bitandukanye bya gospel. Tracy ni we wayoboye igitaramo Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yakoreye muri BK Arena mu Kuboza 2025.
René Patrick na Tracy Agasaro bateguye igitaramo cyiswe “In Christ Now Worship Experience” mu rwego rwo gufasha abakunzi babo n’abakunda kuramya no guhimbaza Imana kwinjira mu 2026 banyuzwe ariko banarushaho kwegerana n’Imana.
Babinyujije kumbuga nkoranyambaga zabo, René Patrick na Tracy Agasaro batangaje ko bishimiye kuzabana na Zoravo, umukozi w’Imana akaba n’umuramyi ugezweho cyane muri Tanzania.
Zoravo ni umwe mu baramyi ufite igikundiro muri Tanzania no mu Rwanda kubera ubuhanga bwe bwo guhanga indirimbo zikora ku mutima ya benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Wanakufananisha”, “Hello generation” yahuriyemo na René Patrick na Tracy Agasaro, “Ameniona” yafatanyije na mugenzi we Bella Kombo” n’izindi.
Abazitabira igitaramo cyateguwe na René Patrick na Tracy Agasaro bazanataramirwa n’itsinda rishya ryo kuramya ryitwa “Rebirth Worship”.
Umuhanzi Zoravo wo muri Tanzania si ubwa mbere agiye gutaramira mu Rwanda. Yaharirimbiye mu bitaramo bitandukanye birimo “Ewangelia Easter Celebration Concert” cyabereye muri BK Arena ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe 2024 ndetse hari nyuma yo gutaramana na Jado Sinza mu gitaramo “Redemption Live Concert” cyabaye ku wa 17 Werurwe 2024.


Umwanditsi: Uwamariya Marie Reine
