Umuramyi mpuzamahanga Nina Åström ukomoka muri Finland yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Nyuma y’uruzinduko rwe, Nina Åström yagaragaje ko kwibuka aya mateka ari ingenzi cyane, ashimangira ko akwiye guhora yibutswa kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Uyu muramyi ari mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize, aho yari yitabiriye Igiterane cy’Ivugabutumwa cyiswe “2026 Evangelical Campaign” cyateguwe n’Itorero ADEPR, cyasojwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026.
Biteganyijwe kandi ko azagaragara no mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa bizaba muri iki cyumweru.
Nina Susann Åström ukomoka muri Finland kuri ubu afite imyaka 64 y’amavuko akaba ari umuramyi uhambaye, umwanditsi w’indirimo zihimbaza Imana, umuvugabutumwa, ndetse akaba n’umuhanga mu gucuranga Piano.
Uyu mugore umaze imyaka irenga 40 mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ku myaka 20, yatangiye kujya ataramira abantu ku buryo buhoraho nyuma yo gusohora Album ye ya mbere yise “Person 2 person.“
Akimara gushyira album ye ya mbere hanze, yahawe ubutumire bwo kuririmba mu giterane cyiswe “Christian Artist Seminar” cyabereye mu Buholandi.
Binyuze muri icyo giterane, yahawe ubundi butumire na Televiziyo ikomeye yo mu Buholandi yitwa Dutch Tv bwo kujya guhimbaza Imana, maze uwayoboraga icyo kiganiro witwa Gerrit Aan’t Goor, aza kumusaba ko yamubera umujyanana mu by’umuziki (manager).
Aan’t Goor yabaye umwanditsi w’indirimbo wa Åström kugeza mu 2003, ndetse binafasha uyu muhanzi gukorana n’abandi bakomeye barimo Luca Genta, Ralph Van Manen, Buddy Miller, Julie Miller na Phil Akeaggy.
Nina Ästrom yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “All the way my savior leads me”, “A Little bit” na “Now you let me go in peace”.
Åström usibye kuba ari umuramyi mpuzamahanga ni n’umuvugabutumwa aho akunze kujya kuvuga ubutumwa mu magororero ndetse no mu bigo byita ku babaswe n’ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye ku Isi.




