Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, David Kega, yasezeranye imbere y’amategeko na Mbarusha Mutesi Sara bamaze igihe bari mu rukundo.
David Kega na Mutesi basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza 2025.
Ni ibirori byitabiriwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti zirimo n’abo baririmbana muri Korali El Shaddai, Kega abarizwamo ndetse abereye Umuyobozi w’Indirimbo.
David Kega yamamaye mu ndirimbo nyinshi nka “Sinakurekura” yatumye izina rye rirushaho kuzamuka ko kumenyekana mu matwi y’abakunda Uwiteka n’indirimbo zamuririmbiwe. Yanakoze ibihangano birimo “Ntiwandangarana”, “Aransanga” na “Akabando”.


