Lt Col Mpakaniye wahoze ari mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL, yavuze uburyo yabaye umwe mu barindaga abayobozi b’uyu mutwe, ari n’umuvugabutumwa mu Itorero ADEPR.
Lt Col Mpakaniye Emillien, ni umwe mu barangije amasomo amusubiza mu buzima busanzwe nyuma yo kuva mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo. Amasomo yatangirwaga mu kigo cya Mutobo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko we n’umuryango we bagiye muri Congo afite imyaka 20, aza kuba umukristo mu Itorero ADEPR yo muri Congo igira imikoranire n’itorero ryaho ryitwa 8e CEPAC rihakorera ndetse anabifatanya n’umurimo wo kurinda bamwe mu bayobozi bakuru ba FDRL.
“Natangiye nkora ivugabutumwa ry’ubukorerabushake mu 2003 bampa inshingano zo kuba umuvugabutumwa byuzuye kugeza 2019 ntahutse.Umutwe wa gisirikare twabagamo habagamo Itorero rya ADEPR kandi ubutumwa twigishaga bwari Ijambo ry’Imana ariko FDLR yari ifite andi makoraniro y’abasenga iha umurongo w’ibyo bigisha bivuye hejuru.”
Yanavuze ko ubutumwa bw’ijambo ry’Imana yigishaga bwari ubw’ukuri ntaho bihuriye n’ibyo umutwe witerabwoba wa FDRL wakoraga, kabone n’ubwo yari asanzwe ari umurinzi wabo.
Lt Col Mpakaniye yavuze ko mu 2019 ubwo yari i Goma aho yivurizaga umutima ari bwo yafashwe n’Ingabo za RDC zimushyikiriza u Rwanda yongera kwisanga mu gihugu gutyo. Kuri ubu avuga ko ari guteganya kugarura umuryango we utuye I Goma mu Rwanda, nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe.

