Ufite itafari arizane! Abakirisitu Gatolika bategujwe iyubakwa rya Cathédrale nshya ahahoze Gereza ya 1930

Umwaka wa 2026 uzasiga imirimo yo kubaka Cathédrale nshya ya Kigali, izashyirwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamamaye ku izina rya 1930, itangiye ndetse abakirisitu basabwe gutangira kwitegura gutanga umusanzu wabo.

Cathédrale ya Kigali isanzwe iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel.

Muri Mutarama 2019, ni bwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda by’umwihariko Arikidiyosezi ya Kigali yasabye Perezida Kagame ubufasha mu kubaka Cathédrale ijyanye n’igihe, ayemerera ubutaka.

Umukuru w’Igihugu wari witabiriye ibirori by’iyimikwa rya Antoine Cardinal Kambanda byabereye muri Stade Amahoro i Remera, icyo gihe yemeye inkunga mu kubaka iyo Cathédrale, yongeraho ko bishobotse yashyirwa ahantu hashya. Kiliziya Gatolika yahawe ikibanza cyahozemo Gereza ya 1930, ngo abe ari ho izubaka.

Kuri ubu igishushanyombonera cy’ahazubakwa iyi Cathédrale cyararangiye ndetse abasengera muri Arkidiyosezi ya Kigali basabwe gutangira kwitegura gushyigikira imirimo yayo izatangira mu 2026.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ubwo yari mu Misa ya Noheli yavuze ko hari gushyirwa imbaraga mu gutegura umushinga wo kubaka Cathédrale ya Kigali.

Yagize ati “Iyo turebye Cathédrale yacu, birumvikana ko hashize imyaka igera kuri 50. Ni ukuvuga kuva mu 1976, ari bwo Noheli yizihijwe bwa mbere ku ntebe y’Umwepiskopi hano muri Paruwasi ya Mutagatifu Michel. Kiliziya yabaye nto, ntikijyanye n’igihe.”

Yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba ari intangiriro y’igikorwa nyir’izina ryo kubaka Cathédrale nshya ya Kigali, izubakwa mu buryo bugezweho kandi bujyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali.

Cardinal Kambanda yashimiye Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika ku kibanza cyatanzwe kizubakwaho iyi Katederali nshya, aho yavuze ko kizafasha abakristu benshi kujya bateranira hamwe mu bihe bikomeye by’amasengesho n’iminsi mikuru.

Ati “Ikibanza twashimiwe na Perezida wa Repubulika ni ingirakamaro cyane, kuko kizadufasha kugira Kiliziya nini, tuzajya dukwirwamo twese mu gihe twizihiza iminsi mikuru ya Kiliziya.”

Yasabye abakristu bose by’umwihariko abo muri Arkidiyosezi ya Kigali, gutangira kwitegura no kugira uruhare mu kubaka iyi Ngoro y’Imana, buri wese atanga umusanzu uko abishoboye.

Ati “Dutangire kwegera Padiri Mukuru, ufite itafari arizane, twubake Kiliziya ibereye Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere.”

Igishushanyombonera cya Cathédrale ya Kigali cyerekana ko izubakwa mu buryo bugezweho, ku kibanza ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya ‘1930’. Izajya yakira abantu 5000 neza n’imbuga nini ku buryo mu bihe by’iminsi mikuru yakwakira abari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20.

More From Author

Ese amategeko y’Imana ntiyabereye ab’iki gihe umutwaro?

Kidobya mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *