U Bubirigi- Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, bageze I Brussels amahoro

Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryson Ndasingwa n’umugore we Sharon Gatete, bageze i Brussels mu Bubiligi kuri uyu mugoroba taliki ya 19 ugushyingo 2025, aho bagiye kwitabira igitaramo cyabo bise ‘Wahinduye ibihe Live Concert’.

Aba baramyi bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa kabiri taliki ya 19 ugushyingo. bakigera ku kibuga mpuza mahanga cya Brussels, bakiriwe n’ababafashije gutegura igitaramo cyabo, ndetse na bakunzi babo, batuye muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko, aba baramyi bazataramira abakunzi babo batuye I Brussels ndetse n’abazaba baturutse mu bice bitandukanye byo mu Burayi, mu mpera z’iki cyumweru, tariki 23 Uguhyingo, “Claridge Chau Louvain”.

Mu butumwa basangije abakunzi babo bazitabira iki gitaramo, bavuze bazahabwa umugisha mu bihe byo kuramya no guhimbaza, ndetse bakanogerwa n’ibyo babateguriye.

Kwinjira muri iki gitaramo, ni amayero 50 ku muntu waguze itike mbere y’itariki 22, n’aho uzayigura ku munsi w’igitaramo izaba iri ku mayero 60. Mu gihe cyo abaterankunga, abifuza gushyigikira iki gitaramo, bazishyura amayero 70.

Chryso na Sharon bakiriwe neza i Brussels.

@MarieReine

More From Author

Bosebabireba yahishuye imvano y’amashusho y’indirimbo ‘Mukunzi mwiza’ ivuguruye

Israel Mbonyi na Airtel Rwanda, basinye amasezerano y’imikoranire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *