Twagiye ku rugamba turi 45, turokoka turi 6- Ubuzima bwa Richard Nick witegura gutaramira i Kigali

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu Banyarwanda bafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yinjira mu ngabo zari iza RPA, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kimwe n’abandi bafashe intwaro bakajya ku rugamba, uyu muhanzi uramya akanahimbaza Imana avuga ko hari ibyo atazibagirwa yahuye na byo mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo iba mu Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Bagabo Adolphe uzwi nka Kamichi, Richard Nick Ngendahayo, yavuze ko muri we atajya yibagirwa umunsi umwe, yari kumwe na bagenzi be bagera kuri 45, barwanaga n’umwanzi banyuze i Byumba, mu Karere ka Gicumbi, bakahahurira n’insanganya.

Yagize ati “Hari ahantu i Byumba, twagiye gutera umwanzi ariko tutazi aho ari. Yari ku musozi twe turi hasi. Twagiye tuvuga ngo niduhura na we turarwana, nitutamubona turafata ako gace.”

“Twari turi nka 45, turagenda tuzi ngo niduhura n’umwanzi turamukubita, nadutanga biraba ari ibyo. Icyo gihe twamuguyeho aho yari ari, ariruka, turahangana arahunga. Iryo joro muri twe nta n’umwe wagize icyo aba.”

Richard Nick yavuze ko nyuma yo gufata ako gace, bahashyize ibirindiro byabo, ntibamenya ko umwanzi aho yari yirukiye agiye kwisuganya akagaruka.

Ati “Umwanzi yaje kugaruka rero, baza ari benshi ari nk’ibihumbi 20. Uwo musozi barawuzuye ndabyibuka bari bameze nk’inzige, cyangwa nk’inshishi. Tugeze mu ma saa saba, turi ku burinzi, umwanzi aratuzunguruka aho twari, nta hantu na hamwe twari buce. Twarwanye na we turi ‘paratuni’ imwe, ari benshi (umwanzi). Ni yo mpamvu iyo numva umuntu warwanye muri kiriya gihe avuga nabi u Rwanda, uwo mba numva nta rugamba yarwanye.”

Muri urwo rugamba, uyu muhanzi avuga ko yarokokanye n’abagera kuri 6 mu basirikare borenga gato 45 bari kumwe.

Ati “Twari 45, bishe abana bacu dusigara turi batandatu gusa (abasirikare). Ibintu nk’ibyo iyo mbyibutse nsesa urumeza. Hari harimo inshuti zanjye, abana benshi bahasize ubuzima.”

Richard Nick Ngendahayo uri mu Rwanda yaherukagamo mu myaka isaga 15 ishize, aherutse no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Kuri ubu uyu muramyi ari kwitegura igitaramo azakorera muri BK Arena yise ‘Niwe Healing Concert’, kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Izina rya Richard Nick Ngendahayo ryatumbagijwe n’indirimbo zitandukanye yahanze mu bihe byo hambere zirimo “Ibuka”, “Ijwi rinyongorera”, “Wemere ngushime”, “Mbwira ibyo ushaka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Unyitayeho” na “Sinzakwitesha”.

More From Author

Ichthus Gloria Choir Releases Second Single ‘I Am’ Ahead of the ‘Free Indeed Worship Experience’ Concert at Camp Kigali

Ichthus Gloria Choir releases Second Single‘I Am’ Ahead of the ‘Free Indeed Worship Experience’ Concert, Set for October 5 at Camp Kigali

Yesu azaba yavutse! Israel Mbonyi yateguje igitaramo kuri Noheli ya 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *