True Promises Ministries rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe mu bihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba yateguje abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo kidasanzwe kizaba Taliki ya 01 Ukuboza 2024.
Ni mu gitaramo bise, ‘True Worship Live concert’ giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition village ahazwi nka Camp Kigali.
Iri tsinda rizafatanya n’abandi baramyi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’iri tsinda. Iki gitaramo kandi kigamije gutaramira Abanyarwanda bafashwa kwitegura impera z’umwaka wa 2024 bahimbaza Imana.

True Promises yatangaje iki gitaramo nyuma y’ ibihe byayo ngaruka mwaka by’iminsi 21 yo gusenga.

Muri iyi minsi 21 y’amasengesho kandi True Promises yakozemo ibitaramo by’ ivugabutumwa byahembuye benshi.
Ibindi bikorwa byakozwe muri iyi minsi harimo abahugurwa ku banyamuryango bose ba True Promises kuri street evangelism ndetse n’amahugurwa yihariye ku byiciro bigize iri tsinda abagore, abagabo, abasore n’abakobwa. Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye n’imiryango y’ivugabutumwa nka Haven Partners na Eagle Ministry.
Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 kuri Intare Arena ya Gisozi, True Promises ni bwo yari iherutse gukora igitaramo cyagutse cyo gufatiramo amashusho ( Live recording) y’indirimbo 11 zo kuri album ya 5. Zimwe muri izi ndirimbo ni Ndashimira Yesu, Imana yacu, Igicaniro, Ni irihe Shyanga n’izindi.
Muri uyu mwaka wa 2023 kandi iri tsinda ryafunguye Ishami rishya muri America. Kugeza ubu True Promises imaze gufungura amashami mu Burundi, Kenya no muri America.
Uburyo bwo gushyigikira iyi concert ni ukugura amatike ari mu byiciro bikurikira: Imeza y’abantu 6 ni amafaranga 200,000 n’ibihumbu 25,000 ku myanya y’icyubahiro kisumbuye (VVIP). Ku bindi byiciro, abazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bazishyura 10,000 mu myanya y’icyubahiro (VIP), n’ibihumbi 5,000 ahasanzwe. Ku munsi w’igitaramo itike yo mu mwanya w’icyubahiro izazamuka ku bihumbi 15,000 mu gihe ahasanzwe tike izacuruzwa ku bihumbi 7,000.
Ushobora kugura itike yawe ukoresheje kode ya *797*30 # cyangwa ugaca ku rubuga rwa www.ishema.rw
