Itsinda riramya rikanahimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryateguje indirimbo ryakoranye n’Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ufite izina mu muziki wa secular, bamwe bita uw’Isi.
Gisubizo Ministries ni rimwe mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akomeye cyane mu Rwanda aho rimaze imyaka irenga 18 mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Iri tsinda ryatumbagije igikundiro mu bihangano nka “Humura”, “Ntayindi Mana twabona” n’izindi ndirimbo.
Mu ijoro ryo kuwa 18 Ukuboza 2025 ubwo bataramiraga abitabiriye igitaramo cyabo ngarukamwaka bise “Worship Legacy” cyabaye ku nshuro ya gatandatu, Gisubizo Ministries yafatanyije na The Ben kuririmbana indirimbo bakoranye.
Muri iki gitaramo cyabereye muri “Crown Conference hall” iherereye i Nyarutarama, Gisubizo Ministries yagifatiyemo amashusho y’indirimbo zayo nshya.
Biteganyijwe ko indirimbo ya The Ben na Gisubizo Ministries izajya hanze mu mwaka wa 2026.
Ni indirimbo yakozwe nyuma y’uko The Ben agaragaye aganira n’Umunyarwenya Umushumba, bigakururira bamwe mu bagize Gisubizo Ministries kumusaba kuririmbana.
Umuhanzi The Ben umenyerewe cyane mu ndirimbo z’Isi, yagiye akora n’iza gospel zirimo “Thank you God” yahuriyemo na Tom Close ndetse n’indi aherutse gushyira hanze yise “Isi”.
The Ben yanateguje indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi mu rugendo rwe rwo gukomeza kwiyegereza abakunda umuziki uhimbaza Imana.
Mu gitaramo cye The New Year Groove, yakoreye muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yaciye amarenga ko igihe kizagera agakora umuziki uhimbaza Imana gusa, mu kurushaho gukangurira abantu kugana kuri Yesu.


