Abahanzi bari ku ruhembe rw’abagezeho mu muziki w’u Rwanda, The Ben na Bruce Melodie batangiriye umwaka wa 2026 mu rusengero mbere yo guhurira mu gitaramo “The Nu-Year Groove” kibera muri BK Arena, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026.
Ni ku nshuro ya mbere aba bahanzi basanzwe bahigana ubutwari k’urusha undi, bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye.
Ubusanzwe ibitaramo bya The New Year Groove bitegurwa na The Ben, ndetse icya mbere cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2025. Kuri iyi nshuro yahisemo gutumira Bruce Melodie.
Mbere yo kwipima no kwigaragariza abakunzi babo muri BK Arena, The Ben na Bruce Melodie, umwaka wa 2026 bawutangiye bari mu rusengero.
Bruce Melodie yataramiye mu rusengero “Hope For Jesus”, Itorero riyoborwa na Bishop Gakamuye Innocent.
Mu mwanya muto yahawe yafatanyije n’abarimo David Kega, umuhanzi wigenga ariko akaba no mu bagenderwaho muri El Shaddai Choir, kuririmba indirimbo ze zirimo “Urabinyegeza”, “Nzaguha Umugisha” n’izindi.
Bruce Melodie yishimiye ko yongeye gusoreza umwaka mu rusengero nyuma y’igihe kirekire.
Yagize ati “Nanjye nishimiye ko Imana yemeye ko umwaka urangira ndi aha. Hashize igihe kinini, imyaka myinshi ntabasha gusoreza umwaka mu rusengero ariko ni ko byatangiye, ni ko twarezwe. Cya Shitani cyagize gutya kiranyihugikana ndatinda ariko mureke dushime Imana ko uyu munsi ndi hano.”
Ku rundi ruhande, The Ben we yatangiriye umwaka mu rusengero rwa Vivante Rebero, aho yaheshejwe umugisha n’abashumba b’iri torero, bamurambikaho ibiganza.
The Ben yavuze ko yari yiyemeje ko umwaka mushya ugomba kumusanga ari mu nzu y’Imana, kandi bashima Uhoraho wabibashoboje.
Ati “Nabonye amasaha agiye kumfata ndi kumwe n’inshuti zanjye, mbwira umushoferi nti camera zo mu muhanda ndazishyura ariko ntugire umuntu uhutaza, umwaka utangire turi mu nzu y’Imana.”
The Ben na we yaririmbanye n’abaririmbyi bo muri Eglise Vivante indirimbo ze zakunzwe n’izindi zisanzwe zikoreshwa mu nsengero.
