Rugeze aharyoshye! Pastor Liz wa Women Foundation Ministries n’umusore uba i Burayi mu munyenga w’urukundo

Kuri iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, nibwo abarimo, Apôtre Mignonne Kabera n’Itorero ashumbye, barekanye mu Iteraniro Pastor Liz Bitorwa witegura kurongorwa n’Umusore wamwihebeye i Burayi.

Pasiteri Liz umaze imyaka igera kuri 20 asengera muri Women Foundation Ministries, yerekanwe mu rusengero, n’Umushumba we Apôtre Mignonne, bashima Imana ko yabonye umukunzi ndetse bitegura no kurushinga.

Umukunzi wa Pasiteri Liz Bitorwa, yitwa Goyigoyi Rogrigue, akaba atuye mu Bufaransa, ari n’aho bitekerezwa ko bazakorera ubukwe, bagashyingirwa n’Umushumba wabo Apôtre Mignonne Kabera.

Amakuru agera kuri NkundaGospel, ahamya ko, Pasiteri Liz yamaze gukorerwa ibirori byo gusaba no gukwa byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Tariki 15 Ugushyingo 2025.

Ni ibirori byitabiriwe nabapasiteri batandukanye barimo, aba Women Foundation Ministries bayobowe na Apôtre Mignonne, Abahanzi barimo Réne Patric ndetse Tracy Agasaro, Miss Nishimwe Naomi, n’abandi.

Uretse abasitari bari babukereye, byitabiriwe na muramukazi wa Pasiteri Liz (Mushiki wa Goyigoyi Rodrigue)

Urukundo rw’aba bombi, rushingiye ku munsi, Pasiteri Liz azana Goyigoyi Rodrigue mu rusengero rwabo. Icyo gihe, Apôtre Mignonne Kabera, yakiriye Rodrigue ndetse aranamubatiza.

Mu magambo ye, Apôtre Mignonne Kabera, ku munsi wo kwerekana Pasiteri Liz, yavuze ko azi uyu musore ndetse ko ari nk’umuhungu we.

Amakuru agera kuri NkundaGospel, ahamya ko urukundo rwa Pasiteri Liz na Goyigoyi Rodrigue ukomoka mu Burundi ariko akaba atuye mu Bufaransa, rumaze imyaka ibiri.

Kuri ubu, imihango yo gusaba no gukwa ku ruhande rw’umukobwa yamaze gukorwa. Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kubera i burayi, tariki 13 Ukuboza 2025.

Ifoto ya Pasiteri Liz na Rodrigue, bitegura kurushinga.

Apôtre Mignonne Kabera, ubwo yarangaga Pasiteri Liz mu Iteraniro ryo ku cyumweru

Pasiteri Liz mu mwambaro w’umukara, ari kumwe na muramukazi we

More From Author

Ibyo utamenye ku rugendo rwa Apôtre Dr. Gitwaza wageze i Kigali imbokoboko

Bamamaza utubari, abandi bakavuga imyato inzoga: Ibyamamare 5 byakiriye agakiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *