Sam Ngira agiye gusangira urubyiniro na Evelyne Wanjiru ugezweho muri Kenya

Umuramyi Sam Ngira uri mu bashya bari kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Uri uwanjye, Urukundo n’izindi’ yageze muri Tanzania, aho agiye kwitabira igitaramo cyatumiwemo Evelyne Wanjiru, uri mu bagezweho muri Kenya.  

Igitaramo cya Korali AIC Tabata ibarizwa mu Itorero  AIC(Africa INLAND CHURCH) cyatumiwemo Samuel Ngira ndetse n’abarimo Evelyne Wanjiru  giteganyijwe kuba tariki 5 Ukuboza 2025, aho kizabera Milimani City mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel, uyu muhanzi yavuze ko yishimiye ubutumire yahawe n’iri tsinda, anakomoza ku mubano bafitanye, aho bahuriye ku rubuga rwa Instagram.

Ati “Twamenyaniye ku rubuga rwa Instagram binyuze mu ndirimbo yabo ‘Adonai’ nakoze. Nishimiye cyane ubutumire bampaye, ni umugisha kuri njye kandi ni ubuhanuzi buri gusohora ku buzima bwanjye”

Usibye Sam Ngira uzaba waturutse mu Rwanda, iki gitaramo cyanatumiwemo Evelyne Wanjiru ukomoka muri Kenya, umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri  East Afrika, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Mungu Mkuu, Na iwe Maombi’ yasohoye mu mwaka ushize.

Hazaba kandi hari n’abandi bahanzi barimo Rose Mutiso nawe ukomoka muri Kenya uzwi mu ndirimbo ‘Uyu ni Ngai’ n’izindi.

Sam Ngira usanzwe abarizwa mu Itorero Zion Temple Gatenga, yanamenyekanye mu Itsinda rya Asaph Music International aririmbamo rihakorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yanabwiye Nkundagospel ko, mu mwaka ushize Umushumba w’iri Torero Apostle Paul Gitwaza, yahanuye ko Ari uwo kurenga imbibe, ahamya ko ari igihe cye cyatangiye gusohora.

Sam Ngira ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda.
Sam Ngira, asanzwe ari umuyobozi w’indirimbo muri Asaph Music International Gatenga

More From Author

Itorero rya Apostle Mignonne ryubakiye utishoboye, rinaremera abasaga 100

Pasiteri Kingsley n’umufasha we Mildred bo muri Nigeria bahembuye abitabiriye igitaramo babwirijemo i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *